NEWS
Umukire utunze imodoka 25, ibibanza 120, n’inzu 200 i Kigali ari imbere y’ubutabera
Nyanza Ubushinjacyaha buravuga ko Niyitegeka Eliezel yasoreshaga ubutaka bwa leta byanatumye akuramo imodoka zirenga 25, etage mu mujyi wa Kigali n’ibindi atunze atabasha gusobanura aho yabikuye.
Ubushinjacyaha bukurikiranyeho Niyitegeka Eliezel ibyaha bitandukanye ari byo Kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, kunyereza imisoro, kudasobanura inkomoko y’umutungo atunze n’icyaha cy’iyezandonke.
Ubushinjacyaha buvuga ko Eliezel yashyizeho abantu bakajya basoresha Frw 10,000 buri modoka igiye gukorerwaho ibizamini kuri site ya Nyanza iri kuri stade ya Nyanza, akabikoresha abantu batandukanye maze ayo mafaranga akayafata, nta inyemezabwishyu (facture) atanze ku babaga batanze ayo mafaranga.
Ubushinjacyaha buvuga ko imodoka itaratangaga ayo mafaranga Eliezel yayifatiraga ibyemezo rimwe na rimwe akaba yayifunga.
Uhagarariye ubushinjacyaha ati “Ayo mafaranga yayatse imyaka myinshi, arenga miliyoni 300Frw aho yasoreshaga imodoka zirenga 36 ku munsi zaje gukorerwaho ibizamini.”
Ubushinjacyaha bukavuga ko ibyo yabikoraga yarigize umuyobozi w’abigisha gutwara imodoka, nyamara ntawabimugize.
Ubushinjacyaha buvuga ko Eliezel ayo mafaranga yatumye yigwizaho imitungo, irimo imodoka zirenga 25 afite, akagira ibibanza 120 mu mujyi wa Kigali, akagira inzu igeretse (Etage) mu mujyi wa Kigali, n’izindi nzu 200 i Kigali.
Uhagarariye ubushinjacyaha ati “Ibyo byose yabikuye muri ayo mafaranga yagiye anyereza, bityo yaba afunzwe by’agateganyo iminsi 30 mu gihe iperereza rigikomeje.”
IVOMO: UMUSEKE