Connect with us

NEWS

Rutsiro: Umugabo n’umugore we bafatanywe inyama bibye

Published

on

Kuri sitasiyo ya RIB ya Kivumu mu Karere ka Rutsiro hafungiye Muhire Elie n’umugore we Manirumva Solange bakurikiranyweho kwiba intama y’umuturage witwa Serugendo.

Bose uko ari batatu, batuye mu Mudugudu wa Kaje, Akagari ka Nyabirasi, Akarere ka Rutsiro. Nyuma yo kwiba intama ya Serugendo bakayibagira mu rugo rwabo, bafashwe zimwe mu nyama zayo bazitetse.

Umuturage wo muri uyu Mudugudu  yavuze ko, uwo mugabo wari utaramara n’amezi 5 afunguwe, aho yari afungiye kwica umutu wari uje kwiba ibirayi mu murima yari arinze nijoro, amazemo umwaka asaba imbabazi avuga ko yamwishe yitabara, atabigambiriye, ararekurwa, atashye ashaka umwana utarageza ku myaka y’ubukure, yari asanzwe anakekwaho ubujura, akaba ari yo mpamvu iyo ntama ibuze ari we abaturage bose bahurijeho ko ishakirwa iwe.

Ati: “Iki cyemezo kikimara gufatwa, abaturage, abayobozi n’abashinzwe umutekano, bagiyeyo baramukinguza, akinguye bamusangana inyama mbisi, basanga n’izindi umugore yari atetse, we n’umugore we bemera bataruhanyije ko ari iz’iyo ntama, ari bo bayibye bakayibaga, ari bwo bahitaga bashyikirizwa RIB,sitasiyo ya Kivumu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabirasi, Migabo Mpirwa, yavuze ko uyu mugabo bitazamworohera kuko akomeje kwishora mu byaha by’uruhererekane.

Ati: “Icyo twakoze ni ukumushyikiriza RIB,Sitasiyo ya Kivumu hamwe n’uwo mugore we, tuza no gusanga uwo mugore atujuje imyaka y’ubukure kiba ikindi cyaha, yari ataramara amezi 5 afunguwe ku cyaha cyo kwica umuntu yari yafungiwe, avuga ko yamwishe atabigambiriye, ari umujura wamuteye mu murima yarindaga. Arafungurwa none imyitwarire mibi irakomeje kuko no kujyayo ni uko ari we abaturage bahise bakeka.’’

Migabo Mpirwa asaba aborozi kuba aba mbere mu gucunga amatungo yabo kuko nk’iyi ntama uyu yayikuye mu rugo rw’uyu muturage kumanywa y’ihangu, iri yonyine ko iyo iba ifite uyicunze atari kuyiba.

Yanabasabye gukorana bya hafi n’inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano mu gukumira ibyaha cyangwa kubigenza igihe byabaye, hashakishwa ababigizemo uruhare, kugira ngo bakomeze guharanira umutekano wabo n’ibyabo.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *