NEWS
Ingabo za Uganda zishe abayobozi babiri ba ADF, undi yicwa n’abarwanyi be
Ingabo za Uganda ziri mu bikorwa byo kurwanya umutwe w’iterabwoba wa ADF mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu 2024 zishe abayobozi bawo babiri, undi yicwa n’abarwanyi be.
Raporo y’Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye yo ku wa 27 Ukuboza 2024 igaragaza ko abo byemejwe ko bapfuye barimo uwari uzwi nka Braida alias Mzee Pasta, Amigo na Seka Issa Papasi.
Zasobanuye ko Braida yiciwe hafi y’agace ka Biakato muri teritwari ya Mambasa, Intara ya Ituri tariki ya 14 Kanama 2024. Icyo gihe, ngo yari yagiye mu bugenzuzi, abwira bamwe mu barwanyi be ko nihagira uwo bikanga, bamurasa.
Impuguke za Loni zasobanuye ko amakuru zahawe n’abahoze ari abagore ba Braida bazibwiye ko ubwo yasubiraga mu birindiro bye, abarwanyi be bamwikanzemo umwanzi, baramurasa, akomereka bikomeye, bimuviramo urupfu.
Nk’uko iyi raporo ikomeza ibivuga, Amigo yapfuye nyuma y’igihe gito Braida apfuye. We yarashwe ikompura n’ingabo za Uganda, ubwo zagabaga igitero ku birindiro bya ADF. Icyo gihe yayoboraga abarwanyi barimo abo Braida yasize.
Yasobanuye kandi ko Papasi wakoreraga ku mabwiriza aturutse ako kanya ku muyobozi mukuru wa ADF, Seka ‘Baluku’ Dadi, yaguye mu mutego w’ingabo za Uganda ubwo yimuraga abarwanyi be muri Manguredjipa, abakuye muri Biakato.
Mu gihe Papasi yagabwagaho igitero, yari ayoboye itsinda ry’abarwanyi bagera kuri 50 n’abo mu miryango yabo, nk’uko impuguke za Loni zibyemeza.
Papasi avugwaho kugira umugambi wo gushinga idini muri teritwari ya Lubero mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ryashoboraga gufasha ADF kwagura inibi zayo. Gusa nyuma y’urupfu rwe, uyu mutwe ntiwashoboye kuwushyira mu bikorwa.
Raporo ya Loni igaragaza ko mu mwaka wa 2024, ingabo za Uganda zagabye ibitero bikomeye ku birindiro bya ADF birimo ibya Madina, kandi ko hapfiriye abarwanyi benshi b’uyu mutwe, abarokotse bimukira ahandi.
Isobanura ko hari abandi barwanyi bakomeye muri uyu mutwe bivugwa ko biciwe muri ibi bitero barimo Musa Kamusi, Boaz na Abu Yassin, gusa ngo inzobere ntizashoboye kugenzura aya makuru.
Hari abayobozi bakuru ba ADF byavugwaga ko biciwe mu bitero by’ingabo za Uganda mu bihe byashize, barimo Meddie Nkalubo na Mulalo. Inzobere za Loni zatangaje ko bashobora kuba bakiriho.