NEWS
Rusizi: Uwarokotse Jenoside yasanzwe munsi y’inzira yapfuye
Nsabimana Berchmas w’imyaka 68, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wo mu Mudugudu wa Karambi, Akagari ka Kabagina, Umurenge wa Nyakarenzo mu Karere ka Rusizi yasanzwe muri metero 60 uvuye iwe, yapfuye aryamye munsi y’inzira, hagakekwa ko yishwe.
Uhagarariye Ibuka mu Murenge wa Nyakarenzo, Habimana Boniface yabwiye Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru ko nyakwigendera yavuye iwe mugitondo cyo ku wa Gatatu tariki ya 8 Mutarama, ahamagawe na mwishywa we wari uragiriye umuntu inka, nyirayo akaba yarashakaga kuyigurisha, bagira ngo bikorwe na we ahari.
Yarahageze inka igurishwa amafaranga y’u Rwanda 550 000, we na mwishywa we n’uwagurishije bajya kwica akanyota mu kabari k’uwitwa Nsabimana Gaspard,mu isantere y’ubucuruzi ya Kizika, Umudugudu wa Gitovu muri ako Kagari, mu bilometero 2 uvuye iwe bahava saa kumi n’ebyiri z’umugoroba buri wese ataha, hasigara abandi bahanyweraga batashye mu ma saa moya.
Ati: “Umugore wa nyakwigendera, Kangabe Brigitte, yabonye umugabo adatashye agira ngo yaba yaganjwe n’agatama akajya kuryama kwa mushiki we na we utuye muri aka Kagari. Mu ma saa kumi n’imwe z’igitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 9 Mutarama azinduka ajya gusenga ariko afite na gahunda zo gushakisha umugabo we ngo amenye uko byamugendekeye.”
Yakomeje agira ati: “Ageze muri metero 60 hafi y’urugo rwabo, abona umubiri w’umugabo we, ahita ahuruza Umukuru w’Umudugudu n’abandi baturage, natwe twese turahagera, dusanga yapfuye. Nta gikomere twamusanganye, dutegereje ibiva mu iperereza rya RIB n’isuzuma rya muganga kuko umubiri ukirambitse aho wasanzwe,batubujije kuwukoraho.’’
Habimana Boniface avuga ko bishoboka ko abamwishe umubiri we bawuzanye bakawurambika aho mu gaferege kari munsi y’inzira hafi y’ikawa zihari, kuko basanze aryamye agaramye, yambaye imyenda yose, ingofero n’inkweto yari yambaye, gusa ku mavi ngo hagaragaraga icyondo nk’uwakubise amavi hasi,ibindi bakaza kubihabwa n’iperereza.
Avuga ko nka Ibuka, bakurikije ibimaze iminsi mu Murenge wabo, kuko ku wa 30 Ukuboza umwaka ushize, mu Kagari ka Gatare gahana imbibi n’aka, hagaragaye ibaruwa idasinye, yari yandikiwe umukecuru witwa Donatille, yandikishije ikaramu itukura hariho n’umusaraba, abayanditse bavuga ko bazamwica.
Ku cyumweru tariki ya 5 Mutarama, 2025 ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi buza kuhakorana inama n’abaturage, bubabwira ko biri gukurikiranwa,ngo hamenyekane inkomoko y’iyo baruwa.
Ati: “Dukurikije iyo baruwa n’uburyo uyu yapfuye hatarashira n’ibyumweru 2, nka Ibuka turakeka ko yaba yishwe, bijyanye n’ingengabitekerezo ya Jenoside, cyane ko nyakwigendera mu 1995 yabaye Konseye akagaragaza bifatika abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi b’ino, ntihatabura abo mu miryango yabo bakomeje kuritsira kugeza bamuhitanye.”
Ikindi gituma babikeka avuga ko ari amagambo umugore we yababwiye muri iki gitondo, ko umugabo we yajyaga ataha ababwira ko hari abamutoteza bamubwira ko bazamwica, icyakora akaba yirinze kuvuga niba umugabo we yaramubwiye amazina y’abo bamutoteza, ariko ko na yo yaba amakuru yashingirwaho atuma bakeka ko yishwe.
Avuga ko ari ikibazo kibateye impungenge ariko bakizera Leta ku bw’umutekano isanzwe ibarindiye, agasaba abarokotse kujya batanga amakuru yose babona aganisha ku ngengebitekerezo ya Jenoside ngo akurikiranwe, bakanirinda gukuka imitima kuko ubuyobozi bubacungiye umutekano buhari.
Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Rusizi, Habimana Alfred, yavuze ko koko basanze yishwe, ku makuru yatanzwe n’umugore we wasanze umubiri we hafi y’urugo rwabo, muri metero 60, munsi y’inzira, iperereza rikaba ryatangiye ngo ukuri kumenyekane.
Yagize ati: “Ni byo, RIB iri gukurikirana ngo hamenyekane ukuri nyako ku rupfu rwe. Yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Icyo dukurikirana ni ukumenya abamwishe ngo hamenyekane niba bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside, iperereza ni ryo riri bubitwereke.”
Yavuze ko kuba yishwe n’iyo baruwa idasinye yateguzaga kwica uwo mukecuru wundi itaramara ibyumweru 2 igaragaye, ari ikibazo gikomeye cyane, agahumuriza umuryango wagize ibyago n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri rusange, akabasaba kujya batanga amakuru hakiri kare ku wo bumvanye amagambo aganisha ku ngengabitekerezo ya Jenoside, akaba yafatwa kare akabibazwa.
Yasabye abaturage kubana neza mu mahoro, bakimakaza ubumwe n’ubudaheranwa na gahunda ya Ndi Umunyarwanda, abacyumva bifitemo imitima yo kuvutsa abandi ubuzima bakabireka hakiri kare kuko bitazabagwa amahoro.
Nyakwigendera asize umugore n’abana 7 yabyaye kuri uwo mugore bari kumwe, bashakanye nyuma ya Jenoside kuko umugore we wa mbere n’abana 3 bari bamaze kubyarana bose bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.