NEWS
Rusizi: Abaturage baratabariza umwana w’imyaka 11 uhohoterwa na nyina
Abaturage bo mu Kagari ka Karangiro, Umurenge wa Nyakarenzo, Akarere ka Rusizi, baratabariza Hafashimana Nelson w’imyaka 11, uhohoterwa na nyina umubyara, ukora uburaya witwa Nyirabuntu Aline w’imyaka 28, akaba amaze amezi 2 yaramutorongeje.
Umwe mu baturage b’Umudugudu wa Kabayego, Akagari ka Karangiro uwo mwana na nyina batuyemo, yabwiye Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru ko nyina w’uwo mwana aturuka mu Murenge wa Bushenge, Akarere ka Nyamasheke, yageze mu Murenge wa Nyakarenzo akora uburaya, ahamaze imyaka irenga 5 abana n’uwo mwana.
Avuga ko iryo hohoterwa riterwa n’ubusinzi bukabije bw’uwo mugore, aho anywa agasinda bikabije, ari kumwe n’abagabo agataha mu ma saa cyenda z’ijoro, yasize umwana wenyine, mu kizima nta n’ibiryo yamusigiye.
Yanazana n’abo bagabo umwana yajya kubakingurira nyina akamuhondagura ngo yatinze gukingura, yanagerana mu nzu n’umugabo umwe cyangwa 2 batahanye, bakarwana, umwana ntabe agisinziriye kandi aba azindukira ku ishuri.
Ati: “Uwo mwana wagiye yiga nabi, arita arisubiramo, afite imyaka 11 ari mu wa 2 w’amashuri abanza. Mu by’ukuri nyina ubona atamwitayeho, kubera uburaya n’ubusinzi bukabije, umwana akaba mu buzima bubi cyane bwo kwicishwa inzara, kurazwa hanze no guhondagurwa na nyina igihe atahiye mu gicuku avuga ngo umwana yatinze kumukingurira, kutamuvuza yarwaye n’ibindi tubona ko bibangamiye uburengenzira bw’umwana.”
Akomeza asobanura ko uwo mwana yageze aho arambirwa iyo mibereho, mu Ugushyingo k’umwaka ushize atangira kurara ku mbaraza z’utubari two mu Mudugudu wa Cyimbogo, Akagari ka Karangiro, akazinduka ajya ku ishuri, yaburaye, nyina atamwitaho nyuma aza kugera aho ata ishuri.
Ati: “Umwana yatangiye kujya ajya gusaba ibiryo ku mubyeyi w’umwarimukazi utuye mu Mudugudu wa Cyimbogo, nijoro akarara kuri izo mbaraza. Rimwe umubyeyi amubaza impamvu aza kurya iwe ku manywa afite nyina.
Umwana amutekerereza imibereho ye, uburyo amaze ukwezi kose ku mbaraza z’utubari, yari anamaze ikindi gihe arazwa hanze na nyina, n’ihohotera rindi amukorera, umubyeyi amubwira kuba agumye aho, nyuma ageza ikibazo cy’uyu mwana mu Nteko y’abaturage ngo kiganirweho, gifatweho umwanzuro.
Uwo mubyeyi wamwakiriye akanagaragaza ikibazo cye mu buyobozi no mu Nteko y’abaturage, Nyirahagenimana Josephine Yavuze ko yahisemo kumutabariza.
Ati: “Nahisemo gutabariza uyu mwana kuko mbona ari mu mibereho mibi cyane, nyina atamwitayeho kuko nkimufata, amaze igihe gito iwanjye yafashwe n’umuriro mwishi, inkorora n’ibicurane, ntumyeho nyina ngo ampe mituweli, ansubiza ko nta mituweli afite, ko umwana yari amenyereye kurara hanze nta kibazo yagiraga, ko muvuza nabyanga nkamureka.”
Yongeyeho ati: “Namuzanye mu Nteko y’abaturage ngo harebwe niba yajyanwa kuri Isange One Stop Center ya Mibilizi, akavurwa, hanarebwe niba uyu mugore afite umuryango umwana awujyemo kuko avuga ko asubiye kwa nyina noneho yanamwica.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Nyakarenzo, Musabyemariya Claire, avuga ko ubwo ikibazo cyageze mu baturage, kigasobanurwa n’Ubuyobozi bw’Umurenge bukakigiraho amakuru ahagije kigiye gukurikiranwa neza, ku bufatanye n’izindi nzego bireba, uburenganzira bw’umwana bukubahirizwa.
Ati: “Tugiye kuvugana na One Stop Center y’ibitaro bya Mibilizi umwana abanze avurwe, duhamagare nyina tumuganirize kuko na we buriya hari ihungabana afite, kuko nta mubyeyi muzima wakorera nka biriya umwana yibyariye.”
Yongeyeho ati: “Tugiye gukurikirana niba hari umuryango wabo yajyamo, niba azi se cyangwa undi wamwitaho, ariko uko twacyumvise ni ikibazo gikomeye cy’ihohoterwa ry’uburenganzira bw’umwana kigiye gushakirwa umuti wihuse.”
Yasabye ababyeyi kutaba ababyeyi gito, uwemeye kubyara akanemera kurera, umwana akarererwa mu muryango utekanye, umuha amahoro n’umutuzo, aboneraho gushimira abagaragaje bose ikibazo cy’uyu mwana, ko hari n’ibindi nk’ibi amakuru yajya atangwa kare bigashakirwa umuti uburenganzira bw’abana bukubahirizwa.
Mu Itegeko nº 71/2024 ryo ku wa 26/06/2024 rigenga abantu n’umuryango mu ngingo ya 345 igaruka ku nshingano z’umubyeyi ku mwana.
Iyo ngingo ivuga ko umubyeyi afite inshingano yo kwita ku mwana no kumurera kimwe n’ushinzwe kurera umwana wemewe n’amategeko.
Ingingo ya 346 yo igaruka ku ho umwana yemerewe kurererwa.
Umwana arererwa mu muryango w’ababyeyi be cyangwa uw’abandi bamufiteho ububasha bwa kibyeyi. Ikindi umwana ntashobora kuva mu muryango ngo ajye kwibana cyangwa ngo ajye gucumbika ahandi ababyeyi be cyangwa abandi bamufiteho ububasha bwa kibyeyi batabimwemereye uretse mu bihe biteganywa n’amategeko.