NEWS
Umujyi wa Kigali ugiye kubaka amazu maremare yo guparikwamo imodoka gusa
Mu rugamba rwo gukemura ikibazo cy’amamodoka abura aho aparika, Umujyi wa Kigali watangaje gahunda yo kubaka amazu meremare ageretse yagenewe guparikwamo imodoka gusa.
Ibi bikaba biri mu rwego rwo gushaka ibisubizo birambye ku kibazo cya parikingi gikomeje kwiyongera mu murwa mukuru.
Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, yatangaje ko ibi bizakorwa binyuze mu kubaka amazu ya parikingi adakorerwamo ikindi kintu uretse gufasha imodoka kubona aho ziparika.
Yagize ati:”Mu buryo burambye turateganya kuzubaka amazu ya parikingi ukaba wabona etaje ivuye hasi kugera hejuru nta kindi gikorerwamo ahubwo ari parikingi.”
Iyi gahunda ije mu gihe hashize iminsi ikibazo cya parikingi mu Mujyi wa Kigali kivugwaho cyane, by’umwihariko n’abafite imodoka bagaragaza ko bibagora kubona aho baziparika.
Kugira ngo hagerwe ku gisubizo cyimbitse, Umujyi wa Kigali unateganya kunoza imikorere y’imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange. Ibi bizatuma hari abahitamo kureka gukoresha imodoka zabo bwite bakifashisha izo rusange.
Emma Claudine yavuze ati:”Imodoka zitwara abagenzi zigomba gutwara zituzuza cyane, kandi zigahaguruka muri gare ku gihe cyagenwe ku buryo umuntu uri mu cyapa abona igihe imugereraho akoresheje GPS.”
Ikindi gikorwa cyitezweho gutuma parikingi zoroshywa ni ukunoza imihanda yo mu makaritsiye, bikazafasha abafite imodoka kubona aho baparika hafi y’aho batuye cyangwa bakorera.
Mu bindi bibazo bikomeje kubangamira parikingi mu Mujyi wa Kigali harimo ibikamyo binini biparika mu mijyi hagati. Umujyi wa Kigali uri gushaka uko bizajya biparika hanze y’Umujyi, ibintu bizoroshya cyane parikingi y’imodoka nto.
Emma Claudine yagize ati:”Turi kugerageza kubishyiramo ingufu kugira ngo ibikamyo bibone aho biparika hanze ya Kigali hanyuma ibyo biba bizanye i Kigali bizanwe n’izindi modoka ntoya.”
Ibarurishamibare riheruka ryerekanye ko hagati ya 2021 na 2023 imodoka zinjiye mu Rwanda ziyongereye cyane, aho zavuye kuri 268,537 mu 2021 zikagera kuri 330,166 mu 2023. Mu modoka zisanzwe zigenda umunsi ku wundi, izari 43,182 mu 2021 zabaye 47,098 mu 2022.
Ikigo cy’Ibarurishamibare (NISR) kivuga ko ubwiyongere bw’imodoka bwatewe ahanini no kwiyongera kw’abafata uruhushya rwa burundu rwo gutwara imodoka, aho mu myaka itatu abahawe izo mpushya bageraga ku 143,864.