Connect with us

NEWS

Moto nazo zigiye kujya zinyura muri contrôle technique

Published

on

Minisiteri y’Ibikorwaremezo yatangaje gahunda nshya yo kugenzura ubuziranenge bw’ibinyabiziga (contrôle technique), harimo n’izo mu bwoko bwa moto. Iyi gahunda igamije kugabanya imyuka yangiza ikirere isohorwa n’ibinyabiziga.

Ni umushinga ushyigikiwe n’ingamba zo guhagarika moto nshya zikoresha ibikomoka kuri peteroli mu bikorwa by’ubwikorezi mu Mujyi wa Kigali, icyemezo cyatangiye kubahirizwa ku wa 1 Mutarama 2025.

Mu 2022, imyuka ihumanya ikirere mu Rwanda yageze kuri Gigatone 1400, ivuye kuri Gigatone 1300 mu 2018. Moto zonyine zifite uruhare rwa 47.4%, zisohora Gigatone 709. Impungenge ziterwa n’uko iyi myuka ifitanye isano n’ubwiyongere bw’indwara z’ubuhumekero, aho kuva mu 2008 kugeza mu 2019, izo ndwara ziyongereyeho 41%.

Mu 2019, umubare w’abahitanwa n’indwara z’ubuhumekero wazamutse ukagera kuri 9290, uvuye ku 2227 mu 2012.

Minisitiri Dr. Jimmy Gasore yatangaje ko moto zikoreshwa mu bwikorezi zizajya zipimwa nk’imodoka zisanzwe. Yagize ati:”Moto idashobora gufata feri cyangwa itubahiriza ibipimo by’imyuka isohora ntizemererwa kuba mu muhanda.”

Ibi bizatuma buri kinyabiziga kiba gifite ibyangombwa by’ubuziranenge bigomba kuzuza mbere yo gukora ingendo.

Ubu, moto zirenga 6000 zikoresha amashanyarazi, muri moto 46,000 zikoreshwa mu bwikorezi mu gihugu, izisaga 26,000 zikaba zibarizwa mu Mujyi wa Kigali. Leta yatanze inkunga ku bashoramari bashaka guhindura moto za lisansi zikajya zikoresha amashanyarazi, aho izigera kuri 80 zamaze guhindurwa.

Leta irakomeza guhamagarira abashoramari gutanga umusanzu mu kwihutisha ihindurwa ry’ibinyabiziga bikoresha lisansi. Ibi bigamije kugabanya imyuka yangiza ikirere no gushyiraho ubwikorezi burambye butabangamira ibidukikije n’abaturage.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *