Connect with us

NEWS

Umugabo wafunzwe azira gutuka Imana yarekuwe

Published

on

Mubarak Bala, Umunya-Nigeria uzwi cyane kandi utemera Imana, yafunguwe nyuma yo kumara imyaka ine muri gereza azira gutuka Imana ku rubuga rwa Facebook mu mwaka wa 2020. Nyuma yo gufungurwa, ubuzima bwe bwibasiwe n’impungenge z’umutekano we, bigatuma atuye mu nzu y’ibanga.

Mubarak, w’imyaka 40, yari yarakatiwe gufungwa imyaka 24 mu mwaka wa 2020 nyuma yo kwemera ibyaha 18 yashinjwaga mu rukiko rw’i Kano, mu Majyaruguru ya Nigeria. Nyamara, umucamanza w’urukiko rw’ubujurire yaje kugabanya icyo gihano mu mwaka wa 2024, asanga ari gikabije, bityo Mubarak akarangiza igihano cy’imyaka ine.

Mu kiganiro yagiranye na BBC amaze gufungurwa, Mubarak yavuze ko impungenge ku mutekano we zitarangiye, ati: “Ubwisanzure burahari, ariko nanone hari inkeke yihishe muri bwo.”

Nigeria ni igihugu kigendera cyane ku myizerere y’amadini. Mu Majyaruguru y’igihugu, hari amategeko ya Sharia akoreshwa ahanini n’Abayisilamu, kandi ateganya ibihano bikarishye ku muntu wese usuzuguye cyangwa atutse Imana. Aya mategeko ajyana n’amategeko ya rusange y’igihugu cya Nigeria.

Mubarak yavuye mu idini ya Islam mu mwaka wa 2014, icyemezo cyamuhaye akato mu muryango we no muri sosiyete. Mu gihe yari muri gereza, yavuze ko yagiye agira ubwoba bwo kwibasirwa n’abarinzi cyangwa bagenzi be b’imfungwa mu mujyi wa Kano, uzwiho kugira umubare munini w’Abayisilamu.

Nyuma yo gufungurwa, Mubarak nta bwo ashobora gusubira mu buzima busanzwe kubera ubwoba bwo kwibasirwa. Abanyamategeko be barashimangira ko ubuzima bwe buri mu kaga, bityo bakaba baramushyize ahantu h’ibanga.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *