Connect with us

NEWS

Nyuma y’uko abantu bafite indwara y’ibicurane muri ibi bihe RBC yavuze ko Nta bwoko bushya bw’ibicurane bwagaragaye mu Rwanda

Published

on

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC cyatangaje ko mu Rwanda nta bwoko bushya bw’ibicurane buhagaragara, ni nyuma y’uko muri ibi bihe abantu bafite indwara y’ibicurane.

Icyo kigo gikomeza gisobanura ko mu bihe nk’ibi by’umwaka, hagaragara cyane indwara y’ibicurane. Ibipimo bigaragaza ko virusi itera ibicurane yo mu bwoko bwa “Influenza A” ari yo yiganje.

Ni indwara iterwa na virus yitwa myxovirus influenza cyangwa influenzavirus, yandurira mu mwuka igihe uyirwaye yitsamuye, avuze, cyangwa mu matembabuzi nk’amacandwe.

RBC yagize iti: “Kugeza ubu, nta bwoko bushya bw’ ibicurane bwagaragaye mu Rwanda.”

Mu gihe cy’ubukonje hakunze kugaragara indwara zifata imyanya y’ubuhumekero cyane mu mazuru, mu mihogo no mu bihaha zirimo ibicurane (grippe).

Hashingiwe ku mibare igenda iva mu bitaro bitandukanye hirya no hino mu Gihugu, ubu higanje cyane indwara y’ibicurane (influenza), kandi uretse kuba ivurwa igakira ngo ishobora no kwikiza ubwayo.

Impuguke mu by’ubuzima zivuga ko indwara y’ibicurane irimo kwigaragaza ubungubu aho mu bipimo bifatwa harimo ubwiganze bw’indwara y’ibicurane, ubwoko bwa Influenza. Ni ubwoko budateye impungenge kuko ari indwara ikunze kuvurwa igakira ndetse rimwe na rimwe ishobora kwikiza hatagombye y’uko hari imiti umuntu afata.

Abo ibicurane byibasira cyane kurusha abandi harimo abana, abantu bakuze, abafite izindi ndwara zikomeye, abagore batwite n’abandi.

Inama zigirwa ufite ibicurane harimo kunywa amazi n’ibindi ariko cyane cyane akibanda ku bishyushye, kuruhuka bihagije bigafasha kuzamura ubudahangarwa.

Inama ni uko mu gihe umuntu arwaye ibicurane agana muganga, akagira umuco w’ isuku agkaraba intoki kenshi gashoboka kandi akIrinda kwegerana n’abandi kugira ngo hirindwe ikwirakwizwa rya virusi.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *