NEWS
Minisitiri w’Ibikorwa remezo yavuze ko Abamotari basanzwe mu kazi ntibarebwa no guhagarika moto zidakoresha amashanyarazi

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Dr Jimmy Gasore yamaze impugenge abavuga ko icyemezo cyo guhagarika moto zidakoresha amasharanyarazi mu Mujyi wa Kigali, kizateza ibibazo kuri gahunda yo gutwara abantu n’ibintu, ahubwo ko abamotari basanzwe mu kazi kitabareba kimwe n’abandi bantu basanzwe bagenda kuri moto zabo .
Yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Mutara 2025, ubwo yasobanuriraga abagize Inteko Ishinga Amategeko Imitwe yombi, uko gahunda yo guhagarika moto zidakoresha amashanyarazi mu Mujyi wa Kigali byatangiranye n’uyu mwaka wa 2025, iteye.
Depite Nkuranga Egide, wagaragaje icyo kibazo, yavuze ko guhagarika moto zidakoresha amashanyarazi gishobora guteza ibibazo gahunda yo gutwara abantu n’ibintu.
Ati: “Izo ngamba zishobora kugira ingaruka kuri gahunda yo gutwara abantu n’ibintu mu Mujyi wa Kigali, cyane cyane ko imodoka zitwara abantu n’ibintu zidahagije.”
Yanavuze ko guhagarika moto zidakoresha moto z’amashanyarazi bishobora kugira ingaruka kuri bamwe mu bamotari bafite inguzanyo kuko batashobora kuzishyura ndetse no kuba batashobora gutunga imiryango yabo kuko akazi kabo kazaba kahagaritswe.
Dr Gasore Jimmy mu gusubiza Abadepite bakomeje kugaragaza impungege mu guharika izo moto.
Yagize ati: “Abashya muri uyu mwuga ni bo bireba, icya kabiri birareba abo mu Mujyi wa Kigali bakora umwuga wo gutwara moto kuko ari ho hari ibikorwa remezo byo guhinduranya za batiri. Umumotari usanzwe ari mu kazi ufite moto isanzwe idakoresha amashanyarazi icyo cyemezo ntabwo kimureba, mu Mujyi wa Kigali azakomeza akore.”
Yavuze ko n’umuntu wese utunze moto ku giti cye icyo cyemezo kitamureba kandi ko mu cyumweru cy’umwaka utangiye wa 2025, nta kibazo birateza kuba moto zikoresha amashanyarazi ari zo zikoreshwa cyane.
Moto zikoresha lisansi zizakora kugera zishaje
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo yavuze ko mu guhagarika moto zidakoresha amasharazi zikomeza gukoreshwa kugeza zishaje aho yavuze ko mu gihe bigaragara ko hari ibikoresho bidakora by’izo moto bitaza bikora zihagarikwa hanyuma ba nyirazo bayoboke izikoresha amashanyarazi.
Uwo muyobozi yavuze ko n’abasanzwe bacuruza moto zidakoresha amashanyarazi bazakomeza gukora kugeza igihe bigaragariye ko ari ngombwa bahagarara kuko gahunda yo kubungabunga ikirere ikorwa by’igihe kirekire.
Minisiteri y’Ibikorwa Remezo yatangaje ko bigaragara ko ibinyabiziga bigira ingaruka zikomeye mu guhumanya ikirere, aho moto zigira uruhare rwa 50%.
Dr Gasore yashimangiye ko abakoresha moto zikoresha amashanyarazi bunguka cyane kurusha abafite izikoresha lisansi.
Yavuze ko buri rugendo rukorewe mu Mujyi wa Kigali 50% by’abarukora bakoresha moto.
Muri Kamena 2021, u Rwanda ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Iterambere (UNDP), batangiye umushinga wo gusimbuza ibinyabiziga bya moto bikoresha lisansi, ibikoresha amashanyarazi hagamijwe kubungabunga ibidukikije binyuze mu kugabanya ibyuka bihumanya ikirere.
Kugeza ubu, mu Rwanda habarurwa moto zisaga ibihumbi 100 000 mu gihugu hose zirimo 46 000 zikoreshwa mu gutwara abantu n’ibintu, na zo zirimo 26 000 zibarizwa mu Mujyi wa Kigali.
Ni moto zigira uruhare mu kwangiza ibidukikije kuko zisohora ibyuka byangiza ikirere. Mu gihe izikoresha umuriro w’amashanyari u Rwanda rufite zitarenga ibihumbi 6000 gusa.
Mu bushakashatsi buheruka bwakozwe na REMA bwerekanye ko nyuma yo gutangira gukoresha moto z’amashanyarazi byatanze umusanzu ukomeye aho buri mwaka u Rwanda ruzigama miliyari 9 z’amafaranga y’u Rwanda, biturutse ku kugabanya kwinjiza mu gihugu ibinyabiziga bikoresha lisansi.
Ni mu gihe, ubu Rwanda rutakaza miliyari 23 z’amafaranga y’u Rwanda buri mwaka agenda mu kugura lisansi yinjizwa mu gihugu, nyamara moto zikoresha amashanyarazi zose hamwe zikoresha miliyari 14 z’amafaranga y’u Rwanda buri mwaka, akoreshwa mu kuziha amashanyarazi kandi akaba atangirwa mu gihugu.
I Kigali habarurwa 20% by’abakora ingendo batega moto zikoresha lisansi, bikaba imbogamizi ikomeye mu gusohora ibyuka bihumanya ikirere kandi bikangiza ibidukikije.