Sports
Byagenze bite ngo Byiringiro Lague wakiriwe na Rayon sports yisange muri Police FC
Byiringiro Lague wifuzwaga na Rayon Sports, yayiteye umugongo, asinya amasezerano y’umwaka n’igice muri Police FC avuye muri Sandviken IF yo muri Sweden..
Nyuma y’aho Sandviken IF yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Sweden itangaje ko yatandukanye na Byiringiro, Rayon Sports yasamiye mu kirere iyi nkuru maze itangira kugirana ibiganiro na we.
Uyu mukinnyi yageze i Kigali kuri uyu wa Mbere, tariki ya 6 Mutarama 2025 aje kuvugana na Gikundiro cyane ko ari na yo yamuhaye itike y’indege.
Ubwo yageraga ku Kibuga Mpuzahamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe yakiriwe na Mushimire Claude ushinzwe ibikorwa bibyara inyungu muri Rayon Sports.
Bahise berekeza ku i Rebero aho muri iyi minsi Rayon Sports iri gukorera. Gusa mu buyobozi bw’iyi kipe hari igice cyashakaga uyu mukinnyi n’ikindi kitamushaka.
Icyakora abakomeye muri Gikundiro bo bamushakaga ndetse Umuyobozi w’Urwego rw’Ikirenga rwa Rayon Sports, Paul Muvunyi na Perezida w’ikipe, Twagirayezu Thaddée bari bemeye kwishyura amafaranga yasabaga.
Mu masaha y’umugoroba Police FC yinjiye muri iri soko n’imbaraga nyinshi, abayobozi bayo bakuru batwara Byiringiro mu modoka bagirana ibiganiro, birangira bujuje ibyo yabasabaga ni ko gushyira umukono ku masezerano y’umwaka n’igice.
Icyakora, uyu mukinnyi afite akazi gakomeye ko kuzahanganira umwanya n’abakinnyi benshi Police FC isanganywe imbere barimo Mugisha Didier, Hakizimana Muhadjiri, Chukwuma Odi, Kirongozi Richard n’abandi.
Byiringiro yari amaze imyaka ibiri muri Sandviken IF yagezemo muri Mutarama 2023. Icyo gihe yasinye amasezerano y’imyaka ine gusa mu buryo bw’ubwumvikane, impande zombi ziherutse kwemeranya kuyasesa.