Connect with us

NEWS

Burera: Hari abagikoresha agatadowa

Published

on

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Cyanika, Akagari ka Gisovu mu miryango 15, babangamiwe no kuba bagicana udutadowa kandi insinga z’umuriro w’amashanyarazi zinyura hejuru y’ingo zabo.

Izo ngo ni izo mu Midugudu ya Gisovu, Rutongo na Samiro, Akarere ka Burera; bavuga ko baterwa ishavu no kuba insinga z’umuriro w’amashanyarazi unyura hejuru y’ingo zabo,bagasaba ko bahabwa umuriro w’amashanyarazi.

Abo baturage bavuga ko kuba nta muriro w’amashanyarazi bafite muri iki gihugu kigenda gitera imbere mu ikoranabuhanga biborohereza serivisi nko kumva radiyo, kureba televiziyo, gutunga za mudasobwa ndetse no kuba abana babo badasubira mu masomo ari ikibazo gikomeye basanga barasigaye inyuma mu iterambere nyamara hari amapoto anyura hejuru y’inzu zabo ajyanye amashanyarazi ahandi.

Uwahawe izina rya Manizabayo Erinest wo mu Mudugudu wa Rutongo, avuga ko kutagira umuriro w’amashanyarazi bibadindiza cyane.

Yagize ati: “Reba nawe ko insinga z’amashanyarazi zinyura hejuru y’inzu zacu nyamara twebwe ducana peteroli na buji, ibi bituma tutizigamira kuko no gucaginga telefone bidusaba kwishyura amafaranga 200 uko ugiye gucaginga, ibijyanye n’umutekano kubera ko nta matara ntabwo umujura yaza ngo umenye aho arengera kuko akwisha ku nsina ukamunyuraho mu gihe mukimushakisha akaba yinyabije mu nzu ahubuje ikintu, twifuza ko baduha amashanyarazi mu ngo zacu natwe.”

Uyu mubyeyi akomeza agira ati: “Abana bacu bigira ku matara ya peteroli cyangwa se mazutu, ibi bintu bibateza ibibazo by’ubuhumekero kuko natwe usanga mu gitondo dupfuna ibintu by’umukara, iyo peteroli cyangwa mazutu byabuze rero abana ntibaba bagisubiye mu masomo, ko ari byo bavuga koko umwana wigiye ku gatadowa n’uwigiye ku matara bazanganya imitsinditre ntibishoboka.”

Mukamugema Ancille we avuga ko kuri ubu bagikoresha amabuye y’iradiyo kugira ngo bumve radiyo.

Yagize ati: “Duhora tuvuga ko dushaka umuriro w’amashanyarazi kandi ko uri hafi, ariko nta gisubizo tubona, ubu twarangije gutegura neza insinga z’amashanyarazi mu nzu mbese inzu zacu twamaze kwitegura  habuze ko boherezamo umuriro gusa, tekereza ko tujya kuvumba televiziyo atari uko twabuze amafaranga yo kuzigura ahubwo twabuze umuriro, batwijeje imirasire na yo twarahebye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Burera Mukamana Soline avuga n’ubuyobozi ngo busanga ari ikibazo koko kuba hari ubwo urutsinga runyura hejuru y’umuturage ndetse n’ipoto ishinze iwe ariko ntahabwe umuriro w’amashanyarazi mu nzu.

Yagize ati: “Hari abafatanyabikorwa mu myaka 5 mu bijyanye na gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda, bagiye baduha akaba ari yo mpamvu nababwira ngo ntibagire ikibazo umuriro hose uzahagera, kuko ni byo tugenda turebaho buri munsi, kandi birababaje koko kugira ngo urutsinga rukunyureho rutanga serivisi ukeneye wowe ntikugereho nawe urabyumva ko ari ikibazo, tugiye kubikurikirana, dufatanyije n’abayobozi begereye bariya baturage bya hafi”.

Kugeza ubu Akarere ka Burera kageze ku gipimo gisaga 70% mu kugira umuriro w’amashanyarazi.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *