Connect with us

NEWS

Rutsiro: Umugabo yafashwe yibye inkwavu 5 n’ingurube 1avuga ko yashakaga ay’iminsi mikuru

Published

on

Bariyanga Alphonse w’imyaka 30 ubwo yafatirwaga mu Mudugudu wa Miraramo, Akagari ka Kabuga, Umurenge wa Mukura mu Karere ka Rutsiro, afite inkwavu 5 n’ingurube 1 yibye, yavuze ko yashakaga amafaranga y’iminsi mikuru.

Ibyo byibwe umuturage wo mu Mudugudu wa Kivumu, Akagari ka Sure, Umurenge wa Mushubati mu nah oho mu Karere ka Rutsiro.

Umwe mu bamufashe uyu mugabo yavuze  ko bamubonye afite izo nkwavu mu ibase, anafite ingurube ku ruhande, abitwaye yihuta cyane, bamuhagaritse ashaka kuzita ngo yiruke baramufata.

Yagize ati: “Icyadutangaje ni uburyo yatubwiye nta bwoba ko azibye mu Murenge wa Mushubati, azijyanye mu wa Rubengera kuzigurisha ngo abone ay’iminsi mikuru. Yahise ashyikirizwa sitasiyo ya RIB ya Rubengera akurikiranyweho ubwo bujura, naho amatungo asubizwa uwari wayibwe.

Yavuze ko muri ibi bihe by’iminsi mikuru isoza umwaka hagaragara cyane insoresore ziba amatungo zikajya kuyagurisha kure, akavuga ko ubuyobozi bw’Inzego z’ibanze muri ako karere bukwiye kongera ingamba zo guhangana n’iki kibazo.

Uwo bigaragayeho ntajenjekerwe, byaba ngombwa akishyura mu ruhame ibyo yibye igihe ari nk’amatungo yaba yayabaze, atanayabaze kuyakura mu rugo ayibye ubwabyo akabihanirwa mu ruhame n’abandi bakaboneraho.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura Ndayambaje Emmanuel yavuze ko uwafashwe ari kuri sitasiyo ya RIB ya Rubengera.

ashima abamufashe ubwo yanyuzaga mu murenge wabo aya matungo yibye mu wundi murenge,

Ati: “Ni byo yafatiwe mu Murenge wacu yibye inkwavu 5 n’ingurube 1 umuturage wo mu Murenge wa Mushubati avuga ko azijyanye i Rubengera, bikekwa ko hari abo baba bakorana babagurira amatungo nk’ayo yibwe kuko ikigaragara ari uko ari umujura utabikoze rimwe.

Turashimira abaturage bacu uburyo bacunze umutekano,bituma ntawanyurana ibyibwe mu murenge wacu ngo abiheze.’’

Yavuze ko muri ibi bihe by’iminsi mikuri isoza umwaka nk’umurenge bafite ingamba zo guhangana n’ubujura nk’ubwo kuko amarondo bayakajije, asaba abaturage ko umuntu wese babonye ashoreye amatungo, haba ku manywa, haba nijoro, batamushira amakenga, bakwiye kumuhagarika bakamubaza iyo ayajyanye, kuko ushoreye itungo rye n’umujura hari uburyo n’ubareba abona batandukanye.

Yanasabye urubyiruko kwirinda gukorakora, rugakora ibiruteza imbere rutagize uwo rubangamira, kuko abatekereza ko baziriza amaboko mu mifuka bakaza kwitwikira ijoro cyangwa guca mu rihumye abaturage bakabatwara utwabo bitazabashobokera.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *