Connect with us

NEWS

Mu bihe bya Noheli umutekano wagenze neza -RNP

Published

on

Polisi y’Igihugu yavuze ko mu bihe bya Noheli, abantu 2 bahitanwe n’impanuka zirimo iyabereye mu Mujyi wa Kigali n’iyabereye mu muhanda Gicumbi-Nyagatare, gusa muri rusange umutekano ukaba waragenze neza.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze  ko muri rusange kuri Noheli umutekano wagenze neza mu Gihugu hose.

Abatuye mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo, nabo barashima uruhare rw’inzego z’umutekano mu migendekere myiza y’umutekano mu masaha abanziriza Noheli no kuri Noheli, kuko nta bidasanzwe byabahungabanyirije umutekano.

Bimenyerewe ko mu minsi mikuru isoza umwaka, cyane cyane mu mihanda hakunda kubera impanuka, hakaba n’abitwaza ko abantu bahugiye mu minsi mikuru bakiba ibya rubanda.

Bitandukanye n’uyu mwaka, abatuye mu Mujyi wa Kigali bavuga ko Polisi y’u Rwanda yahabaye Noheli ikagenda neza.

Si mu Mujyi rwagati gusa bashima umusanzu wa Polisi y’u Rwanda, n’abatuye mu nkengero zawo bavuga ko ubujura n’impanuka byagabanyutse.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yabwiye RBA ko muri rusange ku munsi wa Noheri umutekano wagenze neza, n’ibyagaragaye bidakabije ugereranyije n’imyaka yatambutse.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko kandi muri iyi minsi habaye impanuka 2 zahitanye abantu 2, imwe yatejwe n’Umumotari mu Mujyi wa Kigali, indi itezwa n’umunyegare mu muhanda Gicumbi-Nyagatare aho uwo munyegare yakase ikorosi yihuta cyane uwo ahetse akagwa muri kaburimbo agapfa.

Izi mpanuka zombi Polisi ivuga ko nta wari wanyweye ibisindisha ahubwo ko zatewe n’uburangare.

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *