Connect with us

Culture and History

Menya igisobanuro cy’umutako w’igiti cya Noheli

Published

on

Mu minsi mikuru isoza umwaka, cyane ku munsi mukuru wa Noheli, ubwo abakirisitu baba bizihiza ivuka rya Yezu Krisitu, usanga hirya no hino mu miryango, ku kazi, mu Kiliziya, mu nsengero hatatse igiti cya Noheli.

Abifite bagura ibiti bihenze ndetse biba binatatseho utuntu twinship dutandukanye hariho n’urumuri, naho abadafite amikoro ahagije bagahitamo gushaka aho katema ibiti bya sipure kugira ngo babyifashishe mu kubaka ikurugu (Christmas Tree).

Mu kinyejana cya 16 igiti cya sipure gitoshye cyamenyekanye nk’igiti cya Noheli, abakirisitu bagikoreshaga nk’ikimenyetso cy’ubuzima bw’iteka.

Gukoresha igiti cyakorewe mu ruganda cyangwa sipure bifite ibisobanuro nkuko wikipedia ibitangaza.

Martin Luther ni we wa mbere winjije igiti cya Noheli mu nzu.
Bivugwa ko ijoro ribanziriza Noheli, umudage Martin Luther yarimo agendagenda mu ishyamba abona inyenyeri zimurikira mu mashami y’ibiti, icyo gihe kuri we byari byiza ndetse ko byamwibukije Yesu wasize inyenyeri zo mu ijuru akaza mu Isi.

Umutako w’igiti cya Noheri ubusanzwe watangiye gukoreshwa mu nzu z’abantu hagati y’ikinyejana cya 14 n’icya 15. Akaba ari bwo abakristu batangiye gukoresha kiriya giti nk’umutako ufite ibisobanuro mu gihe hizihizwa umunsi w’ivuka rya Yezu/Yesu.

Nyuma, mu kinyejana cya 19 ikoreshwa ry’igiti cya Noheli ryakwiriye hirya no hino, gusa buri gihugu kikagira uburyo kizihizamo Noheli.

Nko mu Budage, ibiti bya mbere byatakishwagaho imigati minini, pome za zahabu, bombo, amaroza, impapuro z’amabara atandukanye n’ibindi.

Mu bijyanye na Noheli iki giti gisobanuye ubuzima nk’uko ibara ry’icyatsi iyo rigaragara mu bimera biba bivuga ko hari ubuzima, biba bitoshye bifite ubuzima.

Ku rundi ruhande ariko hari abavuga ko imigenzo yo gukoresha kiriya giti nk’umutako yahoze mu migenzo ya gipagani yakorwaga mu bihugu bitandukanye nka Pologne, Misiri, u Bushinwa, n’ahandi aho wasangaga Mu mpera z’umwaka bakoresha kiriya giti bakagitaka hafi y’imiryango yabo bavuga ko bari kwirukana imyuka mibi yo mu mwaka wabaga ugiye gukurikiraho.

Ubusanzwe igiti cya Noheli kiba gishushyanya igiti cyo mu bwoko bwa sipure na pinusi kuko ari ibiti bihora bisa icyatsi haba ku zuba no mu mvura ndetse bikaba ari ibiti biba biteye neza amashami yabyo akaba akora umutako mwiza kubera uburyo kiba kigenda gisumbana kugeza ku gasongero kacyo.

Kuri ubu ku munsi wa Noheri iki giti gikoreshwa nk’umutako ahanini kiba kirimo urumuri.

Noheli ni umunsi mukuru abantu bizihiza ivuka rya Yezu Kristu/Yesu Kristo ndetse ukitwa umunsi w’abana.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *