Connect with us

Uncategorized

Imfashanyo y’ibiribwa yabaye intandaro y’urupfu rw’abagera kuri 67

Published

on

 

Muri Nigeria, abantu bagera kuri 67 baguye mu muvundo wo gufata ibyo kurya by’ubuntu, byatanzwe mu rwego rwo kwizihiza umunsi mukuru wa Noheri, abenshi bakaba ari abana bato.

Nibura abana 35 nibo baguye mu muvundo wo gufata ibiribwa muri Leta ya Oyo muri Nigeria, abandi 22 bagwa mu gikorwa cyo gutanga ibiribwa cyabereye muri Leta ya Anambra na yo yo muri Nigeria, mu gihe abandi 10 bo bapfiriye mu gikorwa nk’icyo cyo gutanga ibiribwa ku buntu mu Murwa mukuru Abuja, aho abasaga 1000 bari bateraniye imbere y’urusengero rumwe, baje gufata ibiribwa n’imyambaro byatanzwe n’abagira neza.

Umwe mu babyeyi bari baje aho i Abuja gufata ibiribwa, ari kuri televiziyo yitwa Arise, yavuze ko hari ikibazo gikomeye cy’inzara, ku buryo abantu bose baba bashaka aho bakura ibiryo, icyo kikaba ari cyo cyatumye haba uwo muvundo waguyemo abantu.

Yagize ati “Hari inzara muri Nigeria, buri munyanigeria akeneye ibiryo”.

Bivugwa ko ikibazo cy’inzara ahanini gituruka ku kuba agaciro k’ifaranga rya Nigeria karagabanutseho 36% guhera mu myaka 28 ishize. Kugeza ubu, abasaga 63% by’abaturage basaga Miliyoni 210 batuye muri Nigeria, bari mu bukene.

Umuvundo wabaye aho i Abuja, wabaye mbere y’uko ibiribwa bitangira gutangwa bituma urusengero rusubika iyo gahunda, rusubiza mu bubiko imifuka y’umuceri n’imyambaro bidatanzwe.

Ikinyamakuru AfricaNews, cyatangaje ko ikibazo gikunze kubaho, muri ibyo bikorwa byo gutanga ibiribwa n’imyambaro ku buntu, ari uko ababitegura batajya bafata umutekano w’aho batangira ibyo biribwa nk’ikintu cy’ingenzi, kandi bimaze kugaragara ko hari abantu benshi bagwa mu muvundo, mu gihe bagiye gufata ibiribwa ku buntu.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *