Connect with us

NEWS

Nyamasheke: Umugabo n’umusore bafatanywe ihene bibye bamaze kuyibaga

Published

on

Nsengimana François w’imyaka 32 na Niyomwungeri Olivier wa 18 bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Macuba mu Karere ka Nyamasheke nyuma yo gufatanwa ihene bibye mu rugo rw’umuturage wo mu Mudugudu wa Rusebeya, Akagari ka Muhororo, Umurenge wa Kirimbi mu Karere ka Nyamasheke.

Abo bajura bombi bafatiwe mu rugo rw’uwo Nsengimana François bamaze kuyikuraho uruhu.

Uwatanze amakuru yavuze  ko bitwikiriye ijoro imvura igwa ihene bayisanga mu gikoni, barayizitura barayijyana nyirayo abimenya mugitondo ayirebye akayibura.

Ati: “Yahise atabaza abaturage n’ubuyobozi kuko uyu Nsengimana François yari asanzwe akekwaho ubujura, abaturage batanga igitekerezo cy’uko hakurikiranwa aho ihene yanyuze bagenzura ibinono byayo n’ibirenge by’abo bajura, barabikurikirana basanga bigwa mu rugo rwa Nsengimana, bamushyiraho umugabo ngo yirirwe amucunze aho yirirwa hose, iby’iyo hene bimenyekane.’’

Avuga ko uwo Nsengimana François na Niyomwungeri Olivier biriwe ku gasantere k’ubucuruzi kari hafi aho, banywa inzoga, uwahawe ubutumwa bwo kubagenzura abariho batabizi, bigeze mu ma saa Cyenda z’igicamunsi abona barinyabije bagiye kwa Nsengimana wibana kuko yatandukanye n’umugore we, uwabacungaga atanga amakuru abaturage babacungira hafi.

Ihene bari bayisize mu nzu kwa Nsengimana, bahageze bamaze kuyikuraho uruhu abaturage baba basakaye muri urwo rugo baramuhamagara arakingura barinjira basanga abo bombi bari bari kuyibaga bahita babafata babajyana kuri sitasiyo ya RIB ya Macuba, nyir’ihene ahabwa izo nyama ngo azijyane nibahamwa n’icyaha bazanamwishyure ihene ye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kirimbi Habimana Innocent,yabwiye Imvaho Nshya ko batawe muri yombi bakaba barimo kubibazwa kuri sitasiyo ya RIB ya Macuba.

Ati: “Ni byo abo bajura bafashwe bari kuri sitasiyo ya RIB ya Macuba bari kubibazwa nibahamwa n’icyaha amategeko azakurikizwa umuturage arihwe ihene ye.’’

Yavuze ko muri iyi minsi yegereza Noheli n’Ubunani hagenda hagaragara cyane ubujura bw’amatungo ariko ko ubuyobozi bw’uwo Murenge, ku bufatanye n’abaturage hafashwe ingamba zo gukaza amarondo,uretse ay’umwuga n’ay’abaturage agakorwa neza, abaturage bagasabwa kuba maso, bagacunga ibyabo neza, ahari amatungo bagahora bagenzura ko nta kibazo afite.

Ikindi yabasabye ni uko umuturage agomba kuba ijisho rya mugenzi we, ahabonetse ikibazo bagatangira amakuru ku gihe n’abo bakekaho ubujura bakabacungira hafi nk’uko uyu yacungiwe hafi kugeza afashwe.

Yanasabye urubyiruko kwirinda kwishora mu ngeso mbi z’ubujura kuko nk’uyu musore w’imyaka 18 yakabaye akora ibimuteza imbere yaruhiye, aho kurara yiba cyangwa abuza abaturage umutekano mu bundi buryo, ko ari ukwiyicira ejo hazaza kandi ko uzashaka gutekereza ko yasarura aho atabibye bitazamuhira.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *