NEWS
Abantu 38 bapfiriye mu mpanuka y’ubwato berekeza mu minsi mikuru
Ubwato bwari butwaye abantu bajyaga mu minsi mikuru mu Majyaruguru y’u Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bwakoze impanuka ihitana 38, abandi 100 baburirwa irengero.
Ubu bwato bwakoreye impanuka mu mugezi wa Busira bwari butwaye abantu bagera kuri 400 ubwo bajyaga kwizihiza iminsi mikuru mu miryango yabo.
Nubwo nta yandi makuru aratangazwa ajyanye n’abakiri gushakishwa, bivugwa ko impanuka yabaye ku wa 20 Ukuboza ariko abagera kuri 20 bakaba baratabawe.
Ikinyamakuru Aljazeera cyo cyatangaje ko amakuru kivana mu baturage ari uko abagenzi benshi ubu bwato bwari butwaye ari abacuruzi basubiranga mu ngo zabo kurirayo Noheli n’umwaka mushya wa 2025.
Abayobozi ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bakunze kugaragaza impungenge ku bwato butwara abantu barengeje ubushozi bwabwo, byatumye bashyiraho ibihano ku bazabirengaho ariko mu bice by’ibyaro ntabwo bikunze kubahirizwa.
Iyi mpanuka ibaye nta cyumweru gishize habaye indi nkayo yahitanye abantu 25; muri Kamena na bwo 80 barapfuye bazize impanuka y’ubwato mu gihe mu kwezi k’Ukwakira umwaka ushize abandi 78 barokowe ubwo ubwato bwarohamaga mu Burasirazuba bwa Kongo.