Connect with us

NEWS

RIB yataye muri yombi Abayobozi mu Turere twa Rusizi, Nyamasheke na Kirehe

Published

on

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi Mbyayingabo Athanase, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rusizi, Rutikanga Joseph Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imirimo rusange mu Karere ka Nyamasheke na Nsabimana Cyprien, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kirehe.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Thierry B. Murangira, yavuze  ko aba bayobozi bose bakurikiranyweho icyaha cyo gutanga isoko rya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Yagize ati: “Aba bafashwe nyuma y’iperereza rimaze iminsi rikorwa kumitangire y’amasoko mu Turere dutandukanye kandi rigikomeje.”

Gutanga isoko rya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko bifatwa nk’icyaha iyo umuntu ahishurira upiganwa amakuru ajyanye n’imiterere ya tekiniki y’isoko mbere y’igihe cy’itangazwa ryaryo; wanga gutanga nta mpamvu igitabo cyerekana uburyo ipiganwa rikorwa n’izindi nyandiko z’inyongera zacyo cyangwa utanga ikitari cyo cyangwa icyo yahinduye n’ubogamisha akanama gakora isesengura ry’inyandiko z’ipiganwa kagashingira ku ngingo zidateganyijwe mu gitabo gikubiyemo amabwiriza agenga ipiganwa.

Ibi byiyongeraho gukoresha impamvu idateganyijwe mu gitabo cyerekana uburyo ipiganwa rikorwa agatanga isoko; ucamo isoko ibice agamije guca ku ruhande ibiteganywa n’itegeko rigenga amasoko ya Leta; uha cyangwa utanga umwanzuro wo guha isoko sosiyete idafite ubuzima gatozi; uha cyangwa utanga umwanzuro wo guha isoko uwahejwe mu masoko ya Leta.

Ugira uruhare mu buryo butaziguye cyangwa buziguye, mu itangwa ry’isoko mu gihe hari igongana ry’inyungu mu buryo buteganywa n’itegeko rigenga amasoko ya Leta; ugira uruhare mu gushyira umukono ku masezerano atanga isoko hatabanje kwakirwa ingwate yo kurangiza imirimo neza.

Udafatira ingwate ziteganywa n’iri tegeko; utubahiriza ihame ryo kuzigamira Leta n’iryo gukorera mu mucyo mu itangwa ry’amasoko ya Leta bigateza Leta igihombo; utanga isoko rya Leta akoresheje uburyo bunyuranye n’ubuteganywa n’iri tegeko kuri iryo soko.

Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB za Kicukiro, Kimihurura n’iya Ntendezi mu gihe dosiye zabo zikiri gutunganywa ngo zohererezwe Ubushinjacyaha.

Icyaha cyo gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko gihanwa n’ingingo ya 188 y’Itegeko N°62/2018 ryo ku wa 25/08/2018 rigenga amasoko ya Leta.

Urukiko ruramutse rubahamije iki, bahabwa igihano cy’igifungo kuva ku myaka 5 ariko kitarenze imyaka 7 n’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni 2,000.000 FRW ariko atarenze miliyoni 5,000,000 FRW.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rusaba abantu bafite gutanga amasoko mu nshingano zabo, kujya bakurikiza amategeko, kuko kunyuranya nayo ari ibyaha bihanwa n’amategeko.

Ubuyobozi bwa RIB buvuga ko butazadohoka gukurikirana uwo ari we wese uzagaragarwaho ibikorwa nk’ibyo.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *