Connect with us

NEWS

Ruhango: Umwana yakubiswe n’inkuba arapfa

Published

on

Mahirwe Etienne w’imyaka 14 wo mu Kagali ka Rwoga, Umurenge wa Kabagali mu Karere ka Ruhango, mu masaha y’umugoroba wo ku wa Kabiri itariki ya 26 Ugushyingo 2024, yakubiswe n’inkuba yitaba Imana ageze kwa muganga.

Umwe mu baturanyi b’umuryango wa Nyakwigendera avuga ko ubwo imvura yari ihise hari kugwa ibijojoba, umwana yavuye aho yari ari mu itsinda, inkuba imukubitira mu nzira, ajyanwa kwa muganga aba ariho apfira.

Ati: “Umwana yavuye mu itsinda yari yagiyemo arataha imvura ubwo yari imaze guhita ijojoba, ageze mu nzira inkuba iramukubita yitura hasi arazanzamuka, ajyanwa kwa muganga noneho aba ariho ashiriramo umwuka”.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Amajyepfo SP Emmanuel Habiyaremye avuga ko amakuru y’urupfu rwa Mahirwe bayamenye.

Ati: “Ni byo ejo tariki ya 26 Ugushyingo 2024, saa kumi n’imwe z’umugoroba mu Karere ka Ruhango mu Murenge wa Kabagali mu Kagali ka Rwoga, Umudugu wa Nyabitare, umwana witwa Mahirwe Etienne birakekwa ko yakubiswe n’inkuba ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Karambi agezeyo yitaba Imana.”

Yakomeje asaba Abanyarwanda kwitwararika igihe imvura irimo kugwa.

SP Habiyaremye akomeza agira inama Abaturage yo kugama mu nzu igihe imvura itangiye kugwa, kurinda abana kujya mu mvura ibyo byose n’igihe iri guhita ikigwa, kuko bizafasha kwirinda kuba bakubitwa n’inkuba, gutwarwa n’amazi y’imvura, kugwirwa n’ibiti, imikingo n’ibindi biza byose bishobora guterwa n’imvura.

Nyakwigendera Mahirwe Etienne akaba yari mwene Nsegiyumva Ephrem na Uwibambe Marcelline, akaba yapfuye yari afite imyaka 14, yigaga mmwaka wa gatanu w’amashuri abanza

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *