NEWS
Abayobozi b’inzego z’umutekano z’u Rwanda na Mozambique basuye agace bambuye ibyihebe
Umuhuzabikorwa w’inzego z’Umutekano ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro mu gihugu cya Mozambique (RSF), Gen Maj Emmy K. Ruvusha we n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique (FADM), Admiral Joaquim Mangrasse, basuye agace ka Mucojo gaherereye mu nkengero z’u mujyi wa Cabo Delgado.
Uyu mujyi wahoze ari indiri y’imitwe y’iterabwoba ya Ansar Al-Sunna Wajamah kuva mu Kuboza 2023, ariko ukaba uherutse kubohorwa binyuze mu bikorwa bya gisirikare bihuriweho n’inzego z’Umutekano z’ibihugu byombi.
Muri urwo ruzinduko rwo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Ugushyingo 2024, abo bayobozi bombi bakoranye inama n’abayobozi bo muri RSF na FADM. Ibiganiro byibanze ku kureba uko umutekano wifashe nyuma yo kubohorwa kwa Mucojo n’uduce tuyikikije.
Ibikorwa bya gisirikare bihuriweho byo gusenya ibirindiro by’imitwe y’iterabwoba muri kariya karere byatangiye hagati mu Kwakira 2024, kuri ubu abaturage bari barakuwe mu byabo batangiye kubisubiramo kuko umutekano ari wose.