NEWS
RDC yafunze umupaka uyihuza n’u Rwanda
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Ugushyingo 2024, Inzego z’umutekano za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) zafunze umukapa munini uzwi nka La Corniche uhuza Akarere ka Rubavu n’Umujyi wa Goma.
Mulindwa Prosper , yahamije amakuru yuko uyu mupaka wafunzwe ariko ko uwa Petite Barrière wo ufunguye.
Yagize ati: “Amakuru ni yo ariko ni umupaka umwe wa Grande Barrière cyangwa La Corniche, uwa Petite Barrière uri gukora nk’ibisanzwe.
Ikindi nuko natwe tukigenzura ishingiro ry’icyo cyemezo, tukamenya niba ari icyomezo kiributinde cyangwa kiramara igihe gito.”
Avuga ko ku ruhande rwa Congo ari bo bafashe icyemezo kandi ko ari ikintu kitabanje kuganirwaho n’inzego ku mpande zombi.
Akomeza agira ati: “Ntabwo byanyuze mu nzira zemewe ku buryo wavuga ngo ni ifungwa ry’umupaka kandi ntabwo bafunga umupaka ngo basige undi, niyo mpamvu dutekereza ko ari ibintu bimara igihe gitoya.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga ko bwizeye ko umupaka ushobora gufungurwa igihe icyo ari cyo cyose kuko ngo bishobora kuba ari ikibazo inzego za Congo zirimo gukemura.
Meya wa Rubavu, Mulindwa, asaba abaturage b’aka Karere gukoresha umupaka usigaye wa Petite Barrière bubahiriza amategeko cyane cyane bakumira icyorezo cya Marburg na MPOX, bita ku isuku bakoresha amazi meza n’isabuni.
Umujyi wa Goma na Gisenyi ni Imijyi ifite byinshi ihuriyeho kuko abaturage b’Umujyi wa Goma bahahira mu Rwanda ndetse n’Abanyarwanda benshi bagakorera i Goma.
Umupaka munini wa La Corniche ni umwe mu mipaka ya mbere y’ubutaka inyuraho abantu benshi cyane muri Afurika, ahanini ni urujya n’uruza rushingiye ku bucuruzi.
Mbere y’amakimbirane abantu basaga 50,000 bambukaga uyu mupaka mu byerekezo byombi.