NEWS
Karongi: Mbere y’uko Ba gitifu bandika basezera babanje gufungirwa mu karere
Mu ntangiriro z’iki cyumweru, mu karere ka Karongi humvikanye inkuru yo gusezera akazi kwa Ntakirutimana Gaspard, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Murundi, hamwe n’abayobozi b’utugari batatu nyuma yo gufungirwa mu biro by’akarere, hakurikiraho n’iyeguzwa ry’abandi bakozi batatu byatangajwe ko basezeye ku mpamvu zabo bwite.
Amakuru avuga ko hari abandi bakozi batatu bakurikiye abo beguye. Gusa, abaturage bafite urujijo ku cyaba cyateye aba bayobozi gusezera akazi.
Mu gitondo cyo ku wa 29 Ukwakira 2024, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Dushimimana Lambert, hamwe n’inzego zishinzwe umutekano, bagiriye uruzinduko mu murenge wa Murundi, akarere ka Karongi kugira ngo baganire n’abaturage. Mu gihe bageze mu kibuga cy’inama, basanze hari abaturage bake cyane, kuko abandi bari bakiri mu mirima yabo.
Abayobozi b’utugari bagize umuhate wo kujya kuvana abaturage mu mirima ngo bitabire inama ya Guverineri, ariko byageze mu masaha ya saa tanu n’igice abaturage bakiza basanga aba bayobozi b’inzego z’umutekano bamaze kurakazwa n’uko bitabiriye batinze. Ibi byatumye Guverineri asaba Gitifu w’umurenge ko abaturage basubizwa mu ngo zabo inama itabaye.
Nyuma y’uko abaturage basubijwe mu ngo zabo, Guverineri n’inzego z’umutekano bategetse Gitifu w’umurenge n’abayobozi b’utugari batatu kwinjira mu modoka bajya ku karere. Nk’uko amakuru akomeza abivuga, aba bayobozi bageze ku biro by’akarere ka Karongi bakinjizwa mu cyumba cy’inama z’amashusho (Video Conference Room), maze bageza mu masaha ya saa yine z’ijoro bemera kwandika amabaruwa y’ubwegure.
Aba bayobozi banditse basezera kubera igitutu bari bashyizweho n’ubuyobozi bukuru, kandi batinya ko nibinangira batazatinda ku mirimo yabo.
Nyuma y’umunsi umwe gusa, ubuyobozi bw’akarere bwagiye kongera kuganira n’abaturage b’umurenge wa Murundi, bikarangira birukanye abandi bakozi batatu bashinzwe iterambere mu tugari.
Kugeza ubu, umurenge wa Murundi ufite ibibazo byo kutagira ubuyobozi buzuye, kuko uretse Gitifu, n’utugari dutatu muri dutandatu natwo nta bayobozi bafite, ibintu bikomeje gutera abaturage kwibaza ku mitegekere yo mu nzego z’ibanze.
Ivomo:BWIZA