Connect with us

Sports

FERWACY yihakanye Munyaneza Didier Mbappé

Published

on

Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) ryanyomoje Munyaneza Didier uzwi nka Mbappé wavuze ko yimwe igare ry’ikipe y’igihugu nyamara atararisabye.

Ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 30 Ukwakira 2024, ibinyujije ku rukuta rwe rwa x yagaragaje ko yimwe igare ryo kwitegura isiganwa bitewe nuko mugenzi we yagaragaje ibitagenda neza mu Ishyirahamwe.

Ati: “Mu gihe Nteganya gusubira mu Bufaransa natiye FERWACY igare kugira ngo ndusheho gukomeza kwitegura harimo no guhagararira ikipe y’Igihugu nk’ibisazwe, gusa mvuye muri Africa champion igare nakoreshaga bansabye kurisubiza ngo bitewe nuko mugenzi wacu yagaragaje ibitagenda neza.

Ishyirahamwe ry’Umukino w’amagare ryavuze ko uyu mukinnyi atigize asaba igare nkuko we yabitangaje, bamwizeza ubufasha naramuka yegereye ubuyobozi bwa FERWACY.

Munyaneza Didier ’Mbappé ni umwe mu bakinnyi bakomeye mu mukino w’amagare u Rwanda rufite muri iyi minsi ndetse yakinnye amasiganwa atandukanye arimo Tour du Rwanda, Tour du Cameroun n’andi atandukanye.