Connect with us

NEWS

Akari ku mutima wa basore b’impanga binjiye muri Polisi y’u Rwanda

Published

on

Abasore babiri b’impanga bishimiye kwinjira muri Polisi y’u Rwanda bagakorera Igihugu barangwa n’ubwitange, umurava n’ubunyamwuga mu byo bakora byose.

Abo basore ni PC Mujyanama Arthur na PC Mutangana Ahazi ni abavandimwe (impanga) baturuka mu Murenge wa Gahini, mu Karere ka Kayonza, bakaba bari mu bapolisi bashya 2 256 basoje amahugurwa mu Kigo cy’Amahugurwa cya Polisi i Gishari mu Karere ka Rwamagana kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Ukwakira 2024.

Bavuga ko kwinjira muri Polisi y’u Rwanda ari inzozi zibaye impamo kuri bo kandi ko biteguye gucunga umutekano w’abaturage n’ibintu byabo ndetse n’uw’Igihugu muri rusange.

Abo basore b’impanga bavuze ko kuba abapolisi ari inzozi bakuranye bakiri abana bato ndetse barangije amashuri yisumbuye bashyigikirwa n’ababyeyi babo.

PC Mujyanama Arthur yagize ati: “Twakundaga ingabo cyane twumva ko imbaraga zacu zigomba kurinda abaturage no gukorera Igihugu kugira ngo natwe duteze imbere igihugu cyacu binyuze mu gucunga umutekano w’abaturage n’ibyabo. Abaturage nzabarindira umutekano n’ibyabo kandi umutekano wabo nzawubungabunga.”

PC Mutangana Ahazi na we yagize ati: “Twatangiye kugira inzozi tukiga mu mashuri abanza kuko twiganaga. Twagize mu yisumbuye tukajya tubiganiriza ababyeyi ariko na bo baradushyigikira kugeza ubwo twasoje ayisumbuye duhita tuza muri Polisi. Ababyeyi bacu turabashimira kuko natwe tugiye gutera ikirenge mu cy’ababyeyi babohoye u Rwanda n’Abanyarwanda bari mu icuraburindi.”

Uretse abo basore b’impanga, bagenzi babo basoreje amahugurwa hamwe muri iki cyiciro cya 20 bagaragaza ko ari ishema kuri bo kuba binjiye mu bacungira umutekano Abanyarwanda n’ibyabo.

PC Mirembe Liliane yagize ati: “Ubu ndishimye kuba nabaye umwe mu bapolisi b’u Rwanda kandi intego zanjye nzigezeho kandi nzafatanya n’abagenzi banjye gukorera Igihugu.”

Umuyobozi w’Ishuri rya Polisi rya Gishari CP Robert Niyonshuti, yavuze ko mu gihe cy’amezi 10 bamaze bize amasomo abaha ubumenyi, ubushobozi n’imyitwarire ya kinyamwuga mu kazi kabo ku rwego rw’abapolisi bato.

Yavuze ko nyuma yo gusoza aya mahugurwa abapolisi bashya bazajya gukorera mu nzego z’umutekano zitandukanye zirimo Polisi y’u Rwanda, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’umutekano (NISS) n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS).

Yavuze ko abanyeshuri 147 bari kwiga amasomo ya kaminuza mu mwaka wa mbere mu mashami arimo: Ishami ry’amategeko, ikoranabuhanga, indimi ndetse n’uishami ryigisha igipolisi cy’umwuga.

Minisitiri w’Umutekano Imbere mu gihugu Dr. Vincent Biruta, yavuze ko mu myaka 30 Abanyarwanda bafatanye urunana mu kwiyubaka no gutera imbere kubera imiyoborere myiza no gukorera hamwe by’Abanyarwanda.

Yasabye abinjiye mu mwuga gufatanya na bo basanze kurwanya ibyaha biri mu baturage n’ibindi bihungabanya ituze ry’abaturage kuko n’abanyabyaha biga amayeri mashya.

Yagize ati: “Nubwo umutekano wifashe neza mu Gihugu ariko hari ibyaha birimo ubusinzi, ubujura, gukubita no gukomeretsa, gukoresha ibiyobyabwenge, impanuka zo mu muhanda n’ibindi byaha bitandukanye bigihungabanya abaturage bacu mu buryo bumwe cyangwa ubundi ndetse n’abanyabyaha bavumbura amayeri mashya n’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga bibafasha gukora ibyaha.”

Yavuze ko ibyo byaha bigenda bihindura isura biha Polisi y’u Rwanda umukoro wo guhora bitoza kugira ngo biyungure ubumenyi, ari na ko banongera umubare w’abapolisi n’ibikoresho bibafasha mu kazi ka buri munsi.

Minisitiri w’Umutekano Dr. Biruta Vincent, yabwiye abasoje amahugurwa ko bahisemo neza kwinjira muri uyu mwuga wo gukorera u Rwanda, abizeza ko baje bisanga kuko bawusanzemo bakuru babo biteguye gufatanya na bo.

Yakomeje agira ati: “Inyigisho mwahawe ni umusingi ukomeye muzubakiraho kugira ngo muzakore neza imirimo ibategereje. Mugeze kuri uru rwego kubera umwete, umurava n’imyifatire myiza mwagaragaje; ndagira ngo bibatere ishema ndetse bibahe n’imbaraga zo gukora kurushaho, mukagera no ku bindi byisumbuye muri uyu mwuga mwiza mwahisemo.”

Yabasabye kandi kurangwa n’ikinyabupfura, gukora kinyamwuga, gukorana umurava, kwanga umugayo no guharanira ishema ry’u Rwanda n’Abanyarwanda ndetse no gufatanya n’izindi nzego bashyira umuturage ku isonga.

Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda butangaza ko bamwe mu banyeshuri 147 basoje amahugurwa bari kwiga amasomo ya kaminuza mu mwaka wa mbere mu ishami ry’amategeko, ikoranabuhanga, indimi hamwe n’ishami ryigisha igipolisi cy’umwuga.