Connect with us

NEWS

Rubavu: Yashukishijwe akazi n’abakomisiyoneri ba FDLR yisanga mu bucakara

Published

on

Niragire Obed wo mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Busasamana, Akagari ka Gasiza, Umudugudu wa Kiraro, ni umwe mu bana bajyanywe muri FDLR, bamubwira ko bagiye kumuha akazi, n’aho ngo bari abakomisiyoneri bayo birangira yabaye urwanya u Rwanda.

Uyu musore w’imyaka 17 avuga ko abakomisiyoneri ba FDLR, bakunze kuza gufata urubyiruko cyane rwo mu Karere ka Rubavu, mu 2021 ubwo yari mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye ngo ni bwo abo bakomisiyoneri bamutwaye ari mu kigero cy’imyaka15, ibintu byamuteye ibikomere byinshi mu mutima.

Yagize ati: “Hari mu biruhuko, ntegereje kuzuza ifishi nzakoreraho ikizamini cya Leta mu cyiciro rusange, kuko numvaga nkeneye akazi katuma mbona ibikoresho by’ishuri, haje abantu bo mu miryango yacu iba muri Congo, bo banyizeza ko nzabona akazi keza aho nzajya mpembwa amadolari 100 mu kwezi numvaga rero ari amafaranga menshi nyavunjije mu manyarwanda, simenye ahubwo ko ari yo bahemba abakomisiyoneri”.

Niragire ngo ibyo yari yiteze si byo yabonye kandi ngo yahuye n’ibibazo byinshi kandi byamugizeho ingaruka nk’umwana wari ukiri muto yikoreye ibimurenze ku buryo imvune ahora ayumva.

Yagize ati: “Komisiyoneri iyo akugeje muri FDLR, bamwishyura amadorali 100 kuri buri muntu, ikibabaje ni uko ugurishwa n’inshuti ndetse n’umuvandimwe wawe, byanteye igikomere ku buryo rwose nta muntu nkizera, nababajwe n’imitwaro nikorejwe yamvunaguye nkiri muto.”

Yongeraho ati: “Nongera nkababazwa n’imirambo y’abana bakiri bato yagwaga ku rugamba, abandi bakazira umunaniro, tekereza kwikoreza umwana w’imyaka 12 za bombe biba bikomeye, hariya ni mu rupfu kuko ntugira uwo utakira”.

Niragire akomeza avuga ko abasore n’abandi bose bagurishwa muri FDLR bafatwa nk’abacanshuro ku buryo ngo iyo utatse ko unaniwe bashobora kukwica cyangwa se bakaguta ku nzira.

Yagize ati: “Niba udashoboye kwikorera no kugenda barakwica cyangwa se bakaguta mu ishyamba, ntiwarwara ngo uvuzwe kuko imiti iba ari iy’abayobozi n’imiryango yabo, ibi muvuga mu Rwanda ngo uburenganzira bw’umwana ntibiba muri FDRL, batubwiraga ko turi umwe ariko bakadufata nk’abacanshuro, nta Ndi umunyarwanda ibayo, urajya gushakira umuyobozi wawe ibiryo cyangwa se inyama wazibura ntumugere imbere, bigusaba kujya kwiba inka z’abakongomani.”

Niragire avuga ko yishimiye uburyo yakiriwe mu Rwanda ngo ni ubwo yari amaze imyaka igera hafi kuri 3 aruvuyemo, kuko ngo ni bwo yongeye gusubirana uburenganzira bwe nk’umwana ndetse n’Umunyarwanda

Yagize ati: “Ndashima ubuyobozi bw’u Rwanda buharanira ko buri Munyarwanda aho ari hose yisanzura, nageze hano bamfata nk’umwana koko bampa ibyo ndya bampa ibiryamirwa ndareba televiziyo nkakina ndetse nkaniga uburere mboneragihugu, ubu ndiho neza mu gihe bambwiraga ko ningaruka mu Rwanda bazahita banjugunya mu Kivu kuko ngo uvuye muri FDL, bamufata amajwi ubundi bakamwica, ubu ngiye gukomeza amasomo yanjye kandi ibintu bizagenda neza.”

Ubwo komisiyo yo gusubiza mu buzima basanzwe abahoze mu gisirikare, umubyeyi wa Niragire witwa Mpabwanimana we yishimiye uburyo ubuyobozi bwiza bwongeye kumuhuza n’umwana we.

Yagize ati: “Uyu mwana nari nzi ko yagiye gushaka akazi ko mu biruhuko ariko naje kubona amashuri atangiye atari yagaruka mbibwira ubuyobozi, none ubu baramunshyikirije kuko naje kumenya koko ko yageze ino i Mutobo avuye muri FDLR, abakomisiyoneri bo tujya tubumva baza gushomba urubyiruko cyane urwo ku mipaka bagamije kubagurisha mu nyeshyamba, ndishimye rero kuko no kuva mu rugo nza hano ni bo bampaye tike inzana n’insubizayo, ngiye kumusubiza mu ishuri.”

Pererezida wa Komisiyo yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu gisirikare Nyirahabineza Valerie, ubwo yashyikirizaga abo bana bahoze mu mitwe yitwaje intwaro muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo, yasabye ababyeyi gukomeza gutoza abana umuco mwiza wo gukunda igihugu.

Yagize ati: “Ababyeyi mushyikirijwe abana ndetse ababyeyi b’Abanyarwanda muri rusange turabasaba gutoza abana gahunda nziza ya Ndi Umunyarwanda ndetse n’indangagaciro za kirazira, abana muvuye mu mashyamba ya Congo muhumure mufite ubuyobozi bubakunda, abize umwuga muzawukomeze uzabateza imbere kandi abumva bakomeza amashuri nta ngorane mufite igihugu cyiza.”

Kuva Komisiyo yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu gisirikare yatangira imirimo yayo mu 1997, abana 1 076 bamaze guhuzwa n’imiryango yabo.

Image