Connect with us

NEWS

Mwiseneza yicuza icyatumye asubira muri FDLR

Published

on

Mwiseneza Francoise ni umubyeyi w’imyaka 45, ukomoka mu Karere ka Burera, Umurenge wa Bungwe, akaba umwe mu bahoze mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wicuza kuba yarataye igihe muri FDLR akongera agasiga u Rwanda.

Uwo mubyeyi uvuga ko atahutse mu 1998 amara amezi atatu gusa mu Rwanda ngo abona ntahise abona imibereho ifatika cyane ko atari yejeje imyaka ndetse no gushaka akazi ngo ntibyashokaga nk’umuntu utari warageze mu ishuri.

Yagize ati: “Nkigera mu Rwanda 1998, nasanze ntashobora kubona imibereho nk’umuntu uvuga ngo yari yaramenyereye kurya agaburiwe na HCR ndetse no kurya imyaka y’abandi muri Zaire y’icyo gihe.

Yongeyeho ati: “Kubera imyumvire mike no kutamenya kwihangana nageze mu Rwanda nyuma y’amezi atatu yonyine mpita ntekereza ko ninsubira muri FDLR n’ubwo ntari umusirikare bwose, ariko numvaga yenda bazafata igihugu nkazabona amaramuko, ariko ngezeyo nasanze ari ibintu bikomeye tekereza kumara imyaka igera kuri 30 niruka ntagira inzu mpetse n’umwana, ni ibintu byangoye, nicuza icyatumye nsiga u Rwanda.”

Yageze muri Kongo Kinshasa atangira guhura n’ibibazo bikomeye birimo kubura ibyo arya nk’uko yari abyizeye atangira gutungwa no kurya avuye gusahura.

Yagize ati: “Kubera ko nari nzi ko za Masisi nta kuntu amateke, ibitoki, imyumbati n’ibindi byari kutazashirayo nahise mpubuka numva ko nkwiye kugenda nkirira ibyo nkazagarukana na FDLR cyane ko numvaga bazafata igihugu, ariko nanone ubu nibazaga uburyo n’igihe bazagifatira bikanyobera kugeza ubwo imyaka 30 ishira nkibunga mu mashyamba   atari no mu gihugu cyane.”

Mwiseneza ngo kubera kubura imibereho yahisemo gushakana n’umusirikare wo muri FDLR, nabwo kandi ngo ntabwo byamuhaye agahenge, kuko nyuma yo gushaka yaherukaga aterwa inda gusa ntabone ibihembo nk’abandi babyeyi ndetse n’umugabo we ntiyamugeragaho.

Yagize ati; “Nabonye nta kundi byagenda mpitamo gushaka umugabo wari ingabo muri FDLR, namubinaga gake cyane, naburaga ibyo ndya nanjye nkajya guhinga, baturasa ngahunga mpetse, nahuye n’ibibazo bikomeye byo kutabyarira kwa muganga, abana banjye nta nkingo, kurara habi, nta mashuri bize ubu ndi umuntu wasigaye inyuma.”

Uyu mugore akomeza avuga ko hati byinshi yicuza birimo no kuba atarize k’abandi bana bari batahanye nawe kuri ubu ngo barize biteza imbere

Yagize ati: “Tekereza ko nari ngarutse mu Rwanda nkiri muto ntaragira imyaka 20, iyo nigumira hano nk’abandi Banyarwanda mba yenda narize nkarangiza kaminuza nk’abandi kuko ubu hari umuntu w’umudogiteri nzi twari mu kigero kimwe ubu ameze neza, abandi bafite inka, imirima, inzu nziza n’ibindi kandi abana babo biga mu mashuri meza, none ubu abanjye bari muri Uganda kuko numva ngo niyo banyuze Imana n’ibishaka tuzabonana ariko mfite icyizere.”

Mwiseneza avuga ko FDLR yamuhemukiye birenze urugero.

Yagize ati: “N’ubwo nagiye nibeshye ngo nzabonera ubuzima bwiza muri FDLR na Congo muri rusange, tekereza ko nahingaga imyaka bagasarura batitaye ko umugabo wanye ari mu ngabo zabo, icyambabaje kuruta ni ukunkumira gutaha ni nayo mpamvu njye mbaye nkiri muto naba umusirikare nkajya  kubarasa bagataha kuko icyo bakora bo ni ugufatira umuturage bamubuza kuba yataha ngo atabasiga bakaba babura ibyo barya kuko ari bo babatunze cyane ko bamwe bagenda basaza.”

Mwiseneza avuga afite icyizere cyo kuzabaho akanatera imbere.

Yagize ati: “Ubundi nkigera mu Rwanda nari nzi ko ngiye gupfa kuko bari barambwiye ko ugeze mu Rwanda ahita yicwa, ariko si ko byagenze kuko nahawe ibyo kwambara, amafunguro, ndyama heza, none ubu amasomo nahawe yanyeretse ko nshobora gutera imbere, ndashimira Perezida Kagame Paul we uharanira ko nta Munyarwanda ukwiye gukomeza kuzerera ku Isi.”

Yongeyeho ati: “Atanga imbabazi kuri buri wese, atari ibyo nta Munyarwanda watekerezaga guhemukira u Rwanda waba akirirwa agera Mutobo ari muzima, nta kwihorera kuko urangije hano wese ahabwa impamba izamuzamura. Ntabyo Perezida Paul Kagame atahaye Abanyarwanda.”

Perezida wa Komisiyo yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu ngabo Nyirahabineza Valerie, yavuze ko u Rwanda ari urw’Abanyarwanda bose kandi ko nta kibuze mu Rwanda ku buryo abana barwo bahera hanze.

Yagize ati: “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yifuza ko buri Munyarwanda aba mu gihugu cye ndetse n’ugiye gusura ibindi bihugu akagenda agiye gusura kandi azagaruka, ni yo mpamvu rero duhaye ikaze aba barangije, ndetse n’abandi bakiri mu mashyamba tubasaba gutahuka kuko nk’uko abahoze mu mashyamba babyivugira nta mahoro ari muri iriya mitwe, kandi Leta izakomeza guherekeza aba basoje aya masomo.”

Muri aba basoje harimo abahoze ari abasirikare mu mashyamba ya Congo bagera kuri 34 n’abandi 5 bafatanyaga na bo muri ibyo bikorwa byo guhungabanya umutekano.

Abasaga ibihumbi 13 ni bo bamaze kunyura muri iki kigo cya Mutobo kuva cyafungura imiryango mu 1997.