Connect with us

NEWS

Ibinyabiziga bitwara abagenzi mu buryo bwa magendu byafatiwe ingamba

Published

on

Imodoka zitwara abantu zitabifitiye ibyangombwa ziraburirwa kureka ubwo buryo bwa magendu zitwaramo abagenzi cyane ko ziba zitanabifitiye uburenganzira nk’ibyangombwa bizemerera gukora kandi usanga zibangamira ubwikorezi muri Kigali ndetse no mu Ntara.

Izo modoka ziganjemo iziba ziparitse hanze ya gare aho usanga zifite abakomisiyoneri, (Abapyesi), bazihamagarira abagenzi.

Mu kiganiro RBA yagiranye na Polisi y’u Rwanda,Umujyi wa Kigali, n’Urwego Ngenzuramikorere, (RURA), bagaragaje ko izi modoka zikora mu buryo bwa magendu zibangamira ubwikorezi mu Rwanda kandi zafatiwe ingamba.

Kuva mu mpera z’umwaka wa 2023 n’intangiriro za 2024 by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali hagaragaye ikibazo cy’ubuke bw’imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange, aho abagenzi bagaragazaga ko ari imbogamizi kuko bamaraga amasaha batonze umurongo babuze imodoka bikabadindiza mu mikorere.

Ibi byatumye Urwego Ngenzuramikorere (RURA), n’abandi bafatanyabikorwa bafata icyemezo cyuko imodoka z’abantu ku giti cyabo zifite ubushobozi bwo gutwara abarenze babiri mu modoka zihabwa icyangombwa cy’agateganyo cy’amezi abiri cyo gukora nubwo nyuma yo gukemura ibyo bibazo byari mu bwikorezi imodoka zigera kuri 200 zikongerwamo , abo bari bahawe ibyangombwa bakomeje gukora.

Beata Mukangabo ni Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubwikorezi muri RURA, avuga ko izi modoka zafashije abaturage mu gihe Leta yari iri gushaka igisubizo cyihuse ariko bari baratanze uruhushya rw’amezi abiri gusa ariko nyuma bakomeza gukora.

Yagaragaje ko hari imodoka za twegerane zitemerewe gukorera muri Kigali ndetse n’izindi zitwara abagenzi zifite imyanya umunani kandi zitanditse mu bucuruzi kandi zikorera muri Kigali zitabyemerewe.

Ati: ”Umuntu ufite imodoka y’imyanya irindwi nta bwishingizi afite bwo gutwara abagenzi, nta hantu yanditse mu bucuruzi, ntaho yishyura imisoro urumva ko…, kandi abo bantu bari bahawe uruhushya rw’amezi abiri gusa nyuma bashaka kuguma muri icyo gikorwa.”

Umuvugizi wa Polisi, ACP Boniface Rutikanga, yashimangiye ko abatwara batabifitiye uburenganzira cyane aba babahamagara babakuye muri gare cyangwa mu zindi modoka zibyemerewe bazahanwa.

Ati: “Uyu munsi ujya ahantu abantu bategera ugahagarara ugahamagara abagenzi bakabaye batwarwa na bisi uwo muntu rero turamugana nyine tukamwegera tukamubaza icyo arimo akora kuko icyo ni cyo turimo turwana nacyo.”

Arongera ati: ”Abantu baparika imodoka mu marembo ya gare bagahamagara abantu bari muri gare burira imodoka, abantu bakava muri gare bakiruka bagana za modoka, kandi wibuke ko abantu bari muri gare barabisorera babifitiye uburenganzira ni wo mwuga wabo. Iyo hajemo undi muntu utabifitiye uburenganzira birumvikana ko aba abangamye.”

Yongeyeho ko nubwo imodoka zitwara abagenzi zitabifitiye uburenganzira zikigaragara ariko iyo hagize abafatwa babihanirwa ndetse hari n’abamaze guhanwa.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Itumanaho n’Uburezi mu Mujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, yavuze ko hari ingamba zo gushyira iherezo ku bibazo byo gutwara abantu mu buryo bwa rusange muri Kigali harimo no gushaka inzira za bisi zihariye, ariko mu gihe haba hari imodoka zikora mu buryo bwa magendu byakomwa mu nkokora.

Ati: ”Ikibazo kiri mu Mujyi wa Kigali dufite gukemura si icya bisi ahubwo ni ukureba noneho dukore dute ku buryo zihuta, haba amasaha abantu bajya ku kazi n’amasaha asanzwe rero mu masaha abantu bajya ku kazi turi guteganya ko twashakira bisi inzira yayo yonyine ku buryo kuvuga ngo hari umuvundo cyangwa ntawuhari bitazayikoma mu nkokora ikazajya ihora igenda abantu bakagenda nkuko bisabwa.”