Connect with us

NEWS

Imvura yasenyeye abaturage b’Umujyi wa Muhanga

Published

on

Bamwe mu baturage bo mu Mujyi wa Muhanga n’Utugaro tumwe na tumwe tw’Umurenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, bararirira mu myotsi nyuma yo gusenyerwa inzu n’ibipangu n’imvura nyinshi yaguye ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 20 Ukwakira.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye Nshimiyimana Jean Claude, yatangaje ko iyo mvura yasenye inzu n’ibipangu by’abaturage babarizwa mu miryango umunani, bikaba byamenyekanye ikimara guhita.

Gitifu Nshimiyimana yavuze ko amahirwe ahari ari uko nta muntu n’umwe watwawe ubuzima n’ibyo biza bigikusanyirizwa amakuru y’ibyangiritse.

Yavuze ko muri iyo miryango umunani yasenyewe n’imvura, inzu ebyiri zasenyutse burundu zirimo iy’umuryango w’abantu batanu n’indi y’umuryango w’abantu batatu mu Kagari ka Remera.

Ati: “Ni byo imvura ihise hari amazu mu Mujyi wa Muhanga isize isenye, ndetse nk’aho mvuye nasanze inzu n’urugo rwasenyutse kubera amazi.”

Yakomeje agira ati: ” Icyakora ndashimira Imana ko iyimvura yari nyinshi irimo n’inkuba hamwe n’amahindu, nta buzima bw’umuntu yatwaye kuko kugeza ubu amakuru mfite usibye gusenya inzu n’ibipangu nta buzima bw’umuntu bwaba bagendeyemo”.

Umwe mu batuye mu Kagari ka Gahogo wasenyewe n’iyo mvura yavuze ko amahirwe yagize ari uko imvura yaguye adahari uko inzu ye yari kuba yamuguyeho.

Ati: ” Imvura ihise yaguye ntari murugo, noneho aho nari nugamye imaze guhita ni bwo natahaga nkagera aha mu rugo ngasanga inzu nabagamo yasenyutse igice kimwe, nkuko mubibona harangaye”.

Gitifu Nshimiyimana Jean Claude, akomeza asaba abatuye Umujyi wa Muhanga gufata amazi y’imvura no kuzirika ibisenge mu rwego rwo kwirinda ibiza nk’ ibi by’imvura igwa itunguranye.

Ati: “N’ubundi ubutumwa ni ugusaba abatuye uyu mujyi wacu wa Muhanga, gufata amazi y’imvura kuko iyo utayafashe akamanuka umuvuduko wayo birangira ariwo uteye ibiza nk’ibi twahuye na byo. Ikindi nukwibutsa ko kuzirika ibisenge by’amazi ari ngombwa, kuko iyo bitaziritse imvura nk’iyi ihise irimo umuyaga irabutwara.”

Uyu munyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamabuye, akomeza avuga usibye amwe mumazu yagiye asenyuka igice kimwe hari n’ibipangu byagiye bigwa.