Connect with us

NEWS

Perezida Kagame yagarutse ku bivugwa ko aha akazi abantu bafitanye isano

Published

on

Perezida Paul Kagame yatanze ibisobanuro byimbitse ku mvano y’izina ‘Kagame’ mu gihe yakiraga indahiro z’abayobozi bashya mu Ngabo z’u Rwanda barimo Maj. Gen. Alex Kagame.

Yavuze ko guha inshingano abayobozi bafite amazina asa n’irye nta sano bifitanye n’uko baba bagira icyo bapfana, ahubwo ari ibisanzwe mu muco nyarwanda kwita abana amazina asa.

Yanahishuye ko n’ubwe yiswe izina Kagame hashingiwe ku muntu wabanye n’abanyise. Yashimangiye ko kuba hari abashobora kwita amazina abana babo bahereye ku rye bidashingiye ku mibanire y’imiryango.

Mu butumwa bwe, Perezida Kagame yagarutse ku gushyira mu nshingano abofite amazina asa n’irye, yirinda ko byafatwa nk’uko aba ari abo mu muryango we.

Yavuze ko ubusanzwe Abanyarwanda basangiye amazina n’aho izina rye Kagame ryakomotse ku muntu wabanye n’abamwise.

Yashimangiye ko abo aherutse gushyira mu nshingano atari ibyashingiwe ku kuba hari icyo bapfana ahubwo ari uko abona bashoboye.

Mu bayobozi barahiriye inshingano harimo Maj. Gen. Alex Kagame wagizwe Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara, uyu akaba asimbuye Maj. Gen (Rtd) Frank Mugambage.