Connect with us

NEWS

Abakomando babiri ba ADF bivuganywe muri operasiyo y’Igisirikare cya Uganda n’icya Congo

Published

on

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyatangaje ko cyishe abayobozi babiri bakomeye b’umutwe w’iterabwoba wa ADF urwanya ubutegetsi bwa Uganda, mu gikorwa cyo gufatanya n’igisirikare cya Uganda (UPDF).

Aba bayobozi, Mzee Mussa na Djaffar uzwi nka Muhadari, bari bamwe mu bateguraga ibikorwa bya ADF mu ntara ya Kivu ya Ruguru, aho bivugwa ko bakundaga kwivugana abaturage b’Abanyekongo.

Colonel Mak Hazukay, umuvugizi w’igisirikare cya FARDC mu bikorwa bya Sokola 1, yavuze ko aba bakomando biciwe mu mirwano ikaze yabereye muri Segiteri ya Bapere, Teritwari ya Lubero, mu mpera z’icyumweru gishize.

Colonel Hazukay yasobanuye ko FARDC na UPDF bari bamaze igihe gito bashyira igitutu kuri uyu mutwe wa ADF, aho ibikorwa byabo by’imirwano byakajijwe mu buryo bukomeye bigamije kwirukana no guhashya umutwe w’iterabwoba muri ako karere.

Yakomeje avuga ko ibikorwa byo kwica aba bayobozi ba ADF ari ikimenyetso cy’intsinzi kuri ibyo bikorwa by’abashakaga gukomeza kugirira nabi abaturage, cyane ko aba bayobozi bishwe bari bakomeye ku buyobozi bw’ibitero byategurwaga n’uyu mutwe.

Mu magambo ye, Colonel Hazukay yavuze ko kwivugana aba bayobozi b’ADF bifashwe nk’umusaruro mwiza w’imbaraga nshya zashyizwe mu bufatanye bwa gisirikare bw’ibihugu byombi (Congo na Uganda) hagamijwe guhashya burundu ibikorwa by’iterabwoba bya ADF muri Kivu ya Ruguru.

Yongeyeho ko bashoboye no kubona ibimenyetso byerekana ko aba bayobozi biciwe muri iki gitero, ibyo bikaba byemeza ko urugamba rukomeje kuba urw’intsinzi ku ngabo zombi.

Colonel Hazukay kandi yagaragaje ko igikorwa cyo guhashya uyu mutwe w’iterabwoba kitari kirangiriye aho, ahubwo ibikorwa bya gisirikare bizakomeza kugenda bikaza umurego, by’umwihariko mu bice by’Intara ya Kivu ya Ruguru bigikomeje kugarizwa n’abarwanyi ba ADF.

Yanavuze ko ingabo za FARDC na UPDF ziri gutegura gukomeza guhashya ibindi bisigisigi by’uyu mutwe, bagamije kugarura umutekano urambye muri ako gace k’Uburasirazuba bwa Congo, kabaye indiri y’imitwe yitwaje intwaro kuva kera.