NEWS
Polisi y’u Rwanda igiye gufungura ikigo gishya cya Contrôle Technique i Kigali
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko hagiye gufungurwa ikigo gishya kizasuzuma ibinyabiziga mu Mujyi wa Kigali, kikaba kizubakwa i Ndera mu Karere ka Gasabo. Iki kigo kizunganira icyari gisanzwe i Remera, mu rwego rwo kunoza serivisi zo gusuzuma imodoka zihabwa ba nyirazo.
Umuvugizi wa Polisi, ACP Rutikanga Boniface, yavuze ko ubwinshi bw’ibinyabiziga muri Kigali butuma serivisi zigenda biguru ntege, bityo iki kigo gishya kizafasha korohereza ba nyir’ibinyabiziga kubona gahunda ku gihe, kandi hirindwa gutinda.
Kugeza ubu, mu gihugu hose hari ibigo bitanu byakira imodoka zisuzumwa ku bijyanye n’ubuziranenge. Uretse icya Remera, ibindi biri i Rwamagana, Huye, Musanze, ndetse n’i Muhanga.
Uyu mushinga mushya witezweho kugabanya umubare w’imodoka zishobora gukorera mu muhanda zituzuye ubuziranenge, ari nako ibinyabiziga byiyongera bigahabwa serivisi vuba, bitabangamiye abakoresha izindi modoka mu Mujyi wa Kigali.
Nubwo hatatangajwe igihe nyacyo cyo gutangira imirimo y’iki kigo, Polisi y’u Rwanda yavuze ko igikorwa kiri mu rwego rwo gutanga serivisi zinoze no kugabanya umuvundo ugaragara mu kigo cya Remera.