NEWS
Abahuye n’abanduye Marburg bageze kuri 410
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko abantu batanu bakekwagaho icyorezo cya Marburg bapimwe basanga na yo bafite, mu gihe hamaze kugaragara abahuye n’abayanduye bagera kuri 410.
Umunyamabanga wa Leta muri MINISANTE Dr Butera Yvan, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa 3 Ukwakira 2024, yemeje ko ibitaro no muri za laboratwari bakomeje ibikorwa byo gusuzuma aba bakekwaho Marburg.
Dr Butera yavuze ko hakomeje gushyirwamo imbaraga zikomeye, mu kugabanya ubwandu, mu gihe habarurwa abantu 410 bahuye n’abanduye icyo cyorezo.
MINISANTE iheruka gutangaza ko abantu 36 ari bo bamaze kugaragaraho ubwandu bwa Marburag, muri bo 25 bari gukurikiranwa n’abaganga, mu gihe abamaze guhitwana na yo ari 11.
Dr Butera kandi yanavuze ko u Rwanda rwitegura kwakira inkingo n’ubuvuzi bwisumbuyeho hagamijwe gukomeza kwirinda icyo cyorezo.
Uwo muyobozi kandi yahamagariye abantu gushyira hamwe mu gukumira icyorezo cya Marburg.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iherutse gushyiraho ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya Marburg, aho gusura abarwayi kwa muganga byabaye biharitswe mu gihe cy’iminsi 14, hashyirwaho n’uburyo bwo gukaraba intoki mu gihugu hose cyane cyane ahahurira abantu benshi.
Abaturage basabwa kugabanya uburyo bwo guhura kenshi by’umwihariko gukora ku muntu ufite ibimenyetso bya Marburg birimo kugira umurirmo mwinshi, kurwara umutwe bikabije, kubabara mu ngingo, gucibwamo n’ibindi.
Kuwa 2 Ukwakira 2024, kandi Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) na yo yatangaje amabwiriza ajyanye no kwirinda Marburg, aho gusura abanyeshuri biga bacumbikirwa byabaye bihagaritswe.
Inzego z’ubuzima mu Rwanda zitangaza ko umuntu wese wumva afite ibimenyetso bya Marburg akwiye guhita yihutira kujya kwa muganga hamwegereye agasuzumwa, cyangwa agahamagara ku murongo 114.