NEWS
Bimenyimana Alexis arashakishwa nyuma yo gutera icyuma uwo bapfaga umugore
Bimenyimana Alexis w’imyaka 52 arashakishwa nyuma yo gutera icyuma agakomeretsa umusore witwa Ndikumana Jonas bahimba Dani w’imyaka 31 bapfa umugore umaze kubyarira iwabo inshuro 2 bombi bivugwa ko binjiye.
Uyu mugore utuye mu Murenge wa Nyabitekeri, Akarere ka Nyamasheke, avuga ko Ndikumana ari we wamubyariye abana be bombi mu gihe Bimenyimana na we avuga ko amukunda.
Umwe mu baturage bari aho urugomo rwabereye mu Mudugudu wa Bohokoro, Akagari ka Muyange, Umurenge wa Nyabitekeri, Akarere ka Nyamasheke, yavuze ko abashyamiranye basanzwe babarizwa mu gatsiko kiyise Ibihazi gakekwaho gucuruza no kunywa ibiyobyabwenge ndetse no gukora ubujura.
Bivugwa ko uyu musore Ndikumana Jonas yatewe icyuma munsi y’umutima kubera ko yari ririranywe n’uwo mugore banywera mu kabari kari kuri santere y’ubucuruzi ya Kabingo.
Bimenyimana Alexis ufite umugore n’abana mu Mudugudu wa Kabarore, Akagari ka Kigabiro, anafite akazu gato yubatse mu Mudugudu wa Buhokoro, Akagari ka Muyange akunda kuruhukiramo iyo abishatse.
Uwo muturage yagize ati: “Ubwo Ndikumana Jonas yatahaga iwabo mu Kagari ka Kigabiro, uwo mugore amuherekeje mu ma saa mbiri n’igice z’ijoro, bageze ahantu hari agashyamba mu rugabano rwa Muyange na Kigabiro, basanga Bimenyimana yabateze, atera icyo cyuma Ndikumana yikubita hasi.”
Umugore wari kumwe n’uwateye icyuma yahise avuza induru uwateye icyuma ariruka, nah o uwagitewe ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Muyange.
Yarakomeje ati: “Kuko bari bonyine uko ari 3 muri iryo shyamba, ntawe uzi uburyo batonganye ngo amukubite icyo cyuma, ariko amakuru akavuga ko uretse uyu mugore bashobora kuba barapfaga, bishoboka ko hari n’ibyo bari bibye kubigabana bikabananira buri wese ashaka gushimisha uyu mugore ku mugabane we, na byo bakabipfa. Ubwo iperereza rya RIB ni ryo rizaduha ukuri.”
Abaturage bo muri ako gace bavuga ko uwo musore watewe icyuma yari akirimo gushakishwa n’inzego z’iperereza kubera urugomo yakoreye umuturage agahita atoroka.
Ni na yo mpamvu yagendanaga n’uyu mugore baca mashyamba mu buryo bwo kwihishahisha.
Abaturage banasanganywe impungenge zikomeye z’uyu Bimenyimana Alexis wabuze, kuko n’ubusanzwe agendana umupanga mu bikorwa bye by’urugomo.
Ubuyobozi n’urwego rwa DASSO bajya kumufata agashaka kubatema bakamuhunga, bakifuza ko yafatwa uwo mupanga akawakwa akanakurikiranwaho ibikorwa bye bibangamira umutekano w’abaturage.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Muyange Ngabonziza Principe, yemereye Imvaho Nshya iby’uru rugomo avuga ko uwarukozwe agishakishwa.
Ati: “Urwo rugomo rwabayeho, uwarukoze aracyashakishwa uwarukorewe twamujyanye ku Kigo Nderabuzima cya Muyange n’uwo mugore aba ari we ujya kumurwaza. Ibindi biri mu bugenzacyaha, dutegereje ikizavamo tukamenya neza icyo bapfaga nyacyo.”
Yasabye abaturage kwirinda urugomo abagiranye ikibazo bakagikemura mu mahoro aho gucura imigambi ituma bashobora no kwamburana ubuzima.