NEWS
Rulindo: Abantu 26 bariye umuceri uhumanye babiri muri bo barapfa
Abaturage bo mu Mudugudu wa Musega, Akagari ka Kivugiza, Umurenge wa Masoro, mu Karere ka Rulindo, bari mu gahinda nyuma y’urupfu rw’abantu babiri, abandi 24 bakajyanwa mu bitaro nyuma yo kumererwa nabi biturutse ku muceri bikekwa ko wari uhumanye.
Uwo muceri bivugwa ko abaturage bawuhahiye ku iduka riherereye muri uwo Mudugudu, bakajya bawuteka mu ngo zabo. Abawurya batangiye kugira ibibazo by’ubuzima, bamwe bagiye kwivuza bagahabwa imiti ndetse bakanasezererwa. Ariko kuri 1 Ukwakira 2024, abana babiri b’imyaka 10 n’imyaka 3 baje kuremba bikabije, bagiye ku bitaro ariko bahasiga ubuzima.
Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith, yemeje urupfu rw’aba bana, ariko avuga ko icyateye urupfu rutari rwamenyekana neza, n’ubwo hari bakeka ko byaba byaturutse ku muceri. Ibizamini byafashwe bikaba byaroherejwe muri laboratoire y’igihugu kugira ngo hakorwe isuzuma ryimbitse.
Mukanyirigira yasabye abaturage kwihutira kugana inzego z’ubuzima igihe bagize ikibazo ku buzima bwabo, avuga ko gufata ingamba hakiri kare ari ingenzi mu gukumira ingaruka zikomeye.
Abantu 24 bo mu ngo 7 zo muri ako gace bagejejwe kwa muganga ariko bose basezerewe nyuma yo guhabwa imiti. Naho nyiri iduka aho uwo muceri wavuye arimo gukorwaho iperereza kugira ngo hamenyekane niba ariwo koko waba warateye iki kibazo.
Mu gihe hategerejwe ibisubizo bya laboratoire, abaturage barakangurirwa kugira ubushishozi no kwihutira kugana inzego z’ubuzima igihe hagize ugaragaza ibimenyetso bidasanzwe nyuma yo kurya cyangwa kunywa ikintu cyose.