Connect with us

NEWS

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Latvia

Published

on

Kuri uyu wa Gatatu, Perezida Paul Kagame uri mu ruzinduko rw’akazi muri Repubulika ya Latvia, yakiriwe na mugenzi we w’iki gihugu Edgars Rinkēvičs, bagirana ibiganiro byo mu muhezo.

Ibi biganiro byabanjirije ibihuza abakuru b’ibihugu byombi n’itsinda ry’abayobozi babaherekeje, byibanze ku kwagura umubano uhuriweho.

Perezida Kagame ni rwo ruzinduko rwa mbere rw’akazi agiriye muri Repubulika ya Latvia, aho rwatangiye kuva 01 Ukwakira rukaba ruzageza ejo ku ya 03 Ukwakira 2024.

Biteganyijwe ko muri uru ruzinduko muri Latvia Perezida Kagame na Perezida wa Latvia Edgars Rinkēvič bazitabira umuhango wo gutaha urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku Isomero ry’Igihugu rya Latvia, ari na rwo rwibutso rwa Jenoside rwa mbere ruzaba rwubatswe mu Bihugu bya Baltic no mu Burasirazuba bw’u Burayi.

Azasura kandi ikibumbano cyubatswe mu guha icyubahiro abasirikare baguye mu ntambara y’ubwigenge bwa Latvia, ndetse anageze ijambo ku bazitabira umuhango wo kumurika ikimenyetso cyashyizweho mu guha agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umubano w’u Rwanda na Latvia watangiye mu 2007 ndetse u Rwanda rwohereje Ambasaderi warwo muri iki gihugu muri Mutarama 2022.

Latvia ni igihugu giherereye mu karere ka Baltic, mu gice cy’amajyaruguru y’umugabane w’u Burayi, ikaba ifite ubuso bungana na kilometero kare 64,589; ikaba ituwe n’abaturage bakabakaba miliyoni 2.

Image