Connect with us

NEWS

Mount Kigali University yahagaritse amasomo mu buryo busanzwe mu kwirinda Marburg

Published

on

Mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya virusi ya Marburg, ubuyobozi bwa Mount Kigali University bwemeje ko amasomo y’icyumweru kimwe azakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, abanyeshuri n’abarimu ntibahure mu buryo busanzwe.

Iri tangazo ryasohotse ku wa 30 Nzeri 2024, rikaba ryemeza ko amasomo azakorwa binyuze kuri Microsoft Teams guhera ku wa 02-08 Ukwakira 2024.

Mu itangazo ryabo, iyi kaminuza yavuze ko ku wa 01 Ukwakira, abanyeshuri bashya n’abarimu bazahabwa amahugurwa ku buryo iri koranabuhanga rikoreshwa.

Mount Kigali University yavuze kandi ko imyidagaduro irimo siporo n’ikorwa ry’imikino nka koga nabyo bihagaritswe muri icyo cyumweru, mu gihe indi mirimo izakomeza uko bisanzwe ariko hasabwa isuku ryimbitse no gukaraba intoki kenshi.

Iki cyemezo kije nyuma y’uko Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu Rwanda hari abarwayi banduye virusi ya Marburg, aho imibare yerekana ko abantu umunani bamaze guhitanwa n’iki cyorezo mu gihe abanduye ari 26.

Minisiteri y’Ubuzima (Minisante) yasohoye amabwiriza mashya agamije gukumira iki cyorezo, asaba ko ibikorwa byo gusura abarwayi mu mavuriro byahagarikwa mu gihe cy’iminsi 14.

Ikindi, abapfuye bazize iyi ndwara bazashyingurwa nta kiriyo gikozwe, kandi imihango yo kubasezera mu rusengero cyangwa ku musigiti izajya ikorerwa mu bitaro, igahagararirwa n’abantu batarenze 50.

Nubwo hari izo ngamba zikaze, abaturage bose basabwe gukomeza imirimo yabo ya buri munsi ariko barushaho kwita ku isuku, gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n’isabune.