Connect with us

NEWS

Nta makuru bafite ku cyorezo cya Marburg barakitiranya na malariya

Published

on

Bamwe mu batuye Umurenge wa Kibeho mu Karere  ka Nyaruguru bavuga ko nta makuru bafite ku cyorezo cya Marburg, bikaba biri gutuma bakitiranya n’indwara ya malariya.

Benimana Denise ni umuturage utuye muri uwo Murenge wa Kibeho uvuga ko icyorezo cya Marburg nta makuru agifiteho, icyakora yumvise ko gifite ibimenyetso nk’ibyindwara ya malariya.

Ati: “Nkubwije ukuri aha iwacu muri Nyaruguru dukeneye gusobanukirwa na kiriya cyorezo numvise kuri Radio kitwa Marburg, ubu nka njye sinzi uko nakwirinda kucyandura, ikindi ko numvise bavuga ko gifite ibimenyetso nk’ibyindwara ya malariya ubwo se nzabimenya gute ko ari cyo narwaye?”

Benimana akomeza asaba inzego z’ubuyobozi kumanuka zikabasobanurira icyo cyorezo, bakanigishwa kukirinda.

Ati: “Ubuyobozi budufashe kiriya kinyagwa kitazasanga nta makuru tugifiteho, kuko nk’ubu turajya mu Kiliziya tugahoberana nta kibazo nyamara twumva ko kwegerana bishobora kugikwirakwiza.”

Kamanzi Francois avuga ko igikenewe ari ugusobanurirwa uko icyorezo cya Marburg cyandura, uburyo kirindwa, kuko bakeneye kukirinda kikiri kure yabo.

Ati: “Ubushize twumvaga Covid-19 ko ari iy’abatuye mu mujyi, kandi byarangiye igeze iwacu muri Nyaruguru, rero n’iki cyorezo kuba kiri kuvugwa ku maradiyo ko kiri mu Mujyi wa Kigali, dukeneye kugisobanurirwa kugira ngo tukirinde hakiri kare, kuko twese ntabwo ariko dufite radio iwacu ngo twumve ayo makuru.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe Iterambere ry’Imibereho Myiza, Assoumpta Byukusenge  avuga ko ubu batangiye ubukangurambaga bwo gusobanurira abatuye Akarere ka Nyaruguru, icyorezo cya Marburg.

Ati: “Mu rwego rwo gufasha abatuye akarere ka Nyaruguru gusobanukirwa n’icyorezo cya Marburg, ubu twatangiye ubukangurambaga twahereye ku bayobozi n’Abajyanama b’ubuzima nk’abantu bahura n’abaturage umunsi ku wundi, aho turi kubasobanurira uburyo cyandura, ibimenyetso byacyo n’uburyo cyakwirindwa cyane cyane himakazwa umuco w’isuku”.

Mu gihe uyu Muyobozi akomeza asaba abatuye Akarere ka Nyaruguru, kwirinda bagira isuku, kuri ubu iki cyorezo cya Marburg kikaba kimaze guhitana abagera kuri 8, mu gihe abari kwitabwaho n’abaganga bamaze kucyandura bagera kuri 18.