NEWS
Perezida Kagame yashyizeho abayobozi bashya
Perezida Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Frank Gatera wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Perezidansi ya Repubulika, Dr. Yvonne Umulisa wagizwe Umunyamabanga Mukuru wa Sena na Murerwa Irene wagizwe Umuyobozi Mukuru ushizwe ubukerarugendo mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB).
Ni mu gihe mu bandi bahawe inshingano barimo Michelle Byusa wagizwe Umunyamabanga uhoraho mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, Irene Murerwa wagizwe Umuyobozi Mukuru ushizwe ubukerarugendo muri RDB. Uyu mwanya yawusimbuyeho Michaella Rugwizangoga.
Undi wahawe umwanya ni Jules Ndenga wagizwe Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete ishinzwe gutwara abantu n’ibintu mu ndege, Eva Nishimwe wagizwe Umuyobozi Mukuru Wungirije wa sosiyete ishinzwe imirimo rusange ku kibuga cy’indege (RAC).
Isabelle Mugwaneza we yagizwe Umujyanama wihariye muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Marie Mediatrice Umubyeyi agirwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore (NWC) asimbuye Kamanzi Jackline.
Brave Ngabo yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, umwanya yasimbuyeho Mwesigwa Robert.