NEWS
Minisitiri w’Intebe yavuze ko Guverinoma itazihanganira abigisha inyigisho ziyobya abanyarwanda
Guverinoma y’u Rwanda yashimye uruhare amadini n’amatorero agira mu iterambere ry’igihugu. Ni ibyagarutsweho na Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente mu giterane ‘Rwanda Shima Imana’ cyabereye kuri Stade mahoro kuri iki Cyumweru tariki 29 Nzeri 2024.
Ni igiterane cyitabiriwe n’abagera ku bihumbi 45 ndetse na bamwe mu bagize Guverinoma, abayobozi b’amadini n’amatorero, abikorera n’inzego z’umutekano.
Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente, yashimye uruhare amadini n’amatorero yagize mu gutegura iki giterane mu rwego rwo gushima intambwe igihugu kigezeho cyiyubaka.
Yavuze ko uruhare rw’amadini n’amatorero mu iterambere ry’igihugu rugaragarira mu burezi, ubuzima, amavuriro, kurwanya ubukene, igwingira ndetse no guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi.
Ati: “Uruhare rwanyu rukomeze kugira ngo tugire umunyarwanda utekanye kandi uteye imbere.”
Amadini n’amatorero yasabwe gushimangira umurongo uboneye uranga abanyarwanda bityo bakarangwa n’indangagaciro kandi bagashimangira ihame ryo kudatezuka ku ndangagaciro z’igihugu.
Dr Ngirente yavuze ko amadini n’amatorero yagize uruhare rukomeye mu kubaka igihugu ndetse n’ubumwe n’ubwiyunge, abanyarwanda bafite uyu munsi.
Yagaragaje ko hari amatoreroyagiye abuza abantu kwivuza igihe barwaye, amadini yaranzwe no kubuza abana kujya ku ishuri, abuza abantu kwitabira umurimo ndetse n’anadi yaranzwe no gushishikariza abana gutandukana n’ababyeyi babo ngo babita ko ari abanyabyaha.
Akomeza agira ati: “Amadini menshi yakoze neza, icyo tudakwiye kwemera nk’igihugu n’amadini n’amatorero ni izo nyigisho ziza ziyobya abanyarwanda, zizabuza kwiteza imbere.”
Kwemera kwiza ni ukurangwa n’ibikorwa no kutemera n’abavangira u Rwanda bakazana inyigisho mbi zibuza abantu kwiteza imbere.
Guverinoma ishishikariza amadini n’amatorero gushyira mu bikorwa gahunda zo kurwanya ubukene, ibiyobyabwenge cyane cyane mu rubyiruko.
Amb Dr. Murigande Charles, Umuhuzabikorwa w’igiterane ‘Rwanda Shima Imana’, yavuze ko mu Rwanda rwo hambere uwagabiraga undi inka yamushimiraga kandi ukamwitura.
Aha ni ho yahereye agaragaza impamvu abanyarwanda ibihumbi bitabiriye igiterane ‘Rwanda Shima Imana’.
Yifashishije Zaburi ya 150:6, yavuze ati: “Ibihumeka byose bishime Uwiteka. Natwe reka dushime Uwiteka kuko duhumeka.”
Avuga ko amashuri abantu biga, icyubahiro, kwamamara ku Isi, ibyo byose bigerwaho abantu ari bazima.
Ati: “Turashimira Imana ko u Rwanda rufite amahoro n’umutekano usesuye, turashimira ingabo zacu, polisi n’inzego z’umutekano zikora cyane ngo umutekano ugerweho.
Muri iyi myaka 30 abashatse kutuvutsa umutekano babaye benshi ariko turashimira Imana ko yishe imigambi yabo.
Turashimira ko yashoboje abanyarwanda uyu munsi bakaba bafatanyiriza hamwe kubaka igihugu cyabo.”
Amb Dr. Murigande yavuze ko u Rwanda rwavuye kure kuko ngo mu 1994 rwari rufite telefoni zitageze ku bihumbi 10, uyu munsi habarurwa izisaga miliyoni 8.
Mu 1994 ingo zari zifite amashanyarazi zari 10% uyu munsi zirakabakaba hafi 80%.
Akomeza kandi avuga ati: “Turashimira Imana yaturindiriye Perezida Paul Kagame, imuha icyifuzo cyuko u Rwanda ruva mu mwijima none rwaramamaye, nguko uko Imana yahaye u Rwanda ijabo mu mahanga.”
Mu Rwanda hazaga indege zitarenze 20 mu cyumweru cyose ariko uyu munsi haza indege zirenze 20 ku munsi.
Ati: “Ibi biraterwa nuko ari igihugu cyakira inama nyinshi muri Afurika. […] u Rwanda ruyoboye imiryango mpuzamahanga ikomeye irimo OIF iyobowe na Louise Mushikiwabo na Comonwealth iyobowe na Perezida Paul Kagame.”
Akomeza agira avuga ati: “Imana yadukuyeho igisuzuguriro itwambika icyubahiro.”
Musenyeri Dr Laurent Mbanda, Umushumba Mukuru w’Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda akaba n’Umuyobozi w’Ihuriro ry’Amadini n’Amatorero mu Rwanda (RIC), yavuze ko mu gitabo cya Zaburi 126 hagira hati ‘Uwiteka yadukoreye ibikomeye none natwe turishimye’.
Yavuze ko gushima Imana atari ukwirara ahubwo ko ari urugendo rw’iterambere rukomeje.