NEWS
Kayumba Nyamwasa mu ruzinduko i Kinshasa guhura na Tshisekedi
Kayumba Nyamwasa aherutse i Kinshasa muri uku kwezi kwa Nzeri 2024 aho yahuye n’abayobozi b’umutwe wa FDLR mu bikorwa biri mu mugambi mugari wa Perezida wa Tshisekedi wa RDC byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Amakuru dukesha ikinyamakuru Igihe, aravuga ko muri Nzeri Kayumba yakoreye urugendo i Kinshasa muri RDC, ahura n’abayobozi batandukanye b’Umutwe wa FDLR nyuma y’uko hari hashize igihe Perezida Tshisekedi atangaje mu buryo bweruye ko yiteguye kwiyunga n’uwo ari we wese wagira uruhare mu guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda.
Kayumba washinze RNC, ni we wagize uruhare mu gushinga Ihuriro rya P5 rigizwe n’imitwe y’iterabwoba igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Iri huriro ryahozemo imitwe irimo nka Amahoro PC, RNC ya Kayumba Nyamwasa, FDU-Inkingi ya Ingabire Victoire na PS-Imberakuri igice cya Me Bernard Ntaganda na PDP-Imanzi. Gusa kuva ryashingwa, ryagiye ricikamo ibice kubera ibibazo binyuranye.
Umutwe w’Iterabwoba wa RUD-Urunana wagabye igitero i Musanze mu 2019 kigahitana inzirakarengane z’abaturage 14, wari ushamikiye kuri iri huriro.
Amakuru yizewe avuga ko hashize igihe Kayumba Nyamwasa afitanye imikoranire ya hafi na Africa Theoneste Misago ushinzwe ibikorwa bya FDLR mu gice cya Afurika y’Amajyepfo na Alphonse Munyarugendo ubarizwa muri Mozambique.
Muri iyo mikoranire na FDLR, Kayumba Nyamwasa afashwa bya hafi na Etienne Mutabazi nawe wahoze mu Ngabo za Habyarimana. Mutabazi yigeze kuba Umuvugizi wa RNC mu 2019.
Mutabazi yanabaye muri Komisiyo y’Amategeko n’Imyitwarire Mbonerabupfura mu mutwe wa RNC, ndetse mu 2022 yigeze kumvikana avuga ko FDLR atari ikibazo ku Rwanda.
Bivugwa kandi ko umunsi ku wundi, Kayumba Nyamwasa avugana na Maj Gaston Iyamuremye uzwi nka Victor Byiringiro uyoboye umutwe wa FDLR muri iki gihe.
Muri iyi gahunda nshya ya Kayumba, Misago ashinzwe guhuza ibikorwa byose bya FDLR ndetse ni we ugira uruhare mu bukangurambaga bwo gushaka abajya muri uyu mutwe n’ubwo gukusanya imisanzu.
Munyarugendo ukorera ubucuruzi muri Mozambiqe, ni umugabo winjiye mu gisirikare cya Habyarimana mu 1989. Kimwe n’abandi barwanya ubuyobozi bw’u Rwanda, abarizwa mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR.
Azwi ku izina rya kwita Monaco Dollar, avuka mu yahoze ari Komini Satinsyi mu Ntara y’Uburengerazuba. Ava inda imwe na Col Anatole Nsengiyumva wahamijwe ibyaha bya Jenoside. Mu 1994, Munyarugendo yari ashinzwe ikoreshwa ry’intwaro nini mu Kigo cya Gisirikare cya Kanombe.
Yanabaye mu gisirikare cya Repubulika Iharania Demokarasi ya Congo, FARDC, ashinzwe ibikorwa bya gisirikare mu gace ka Pweto.
Urugendo rwa Kayumba Nyamwasa i Kinshasa, rushimangira umugambi mugari wa Perezida Tshisekedi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, nk’uko yigeze kubitangaza ubwe.
Mu Ukuboza 2022, Tshisekedi yagize ati “Abanyarwanda ni abavandimwe bacu, ahubwo bakeneye ubufasha bwacu kuko baraboshywe, bakeneye ubufasha bwacu ngo tubabohore […] ni abavandimwe bakeneye ko dushyira hamwe tukabakiza abayobozi babasubiza inyuma.”
Kuva icyo gihe, yarushijeho gukaza imikoranire n’abatavuga rumwe n’ubuyobozi bw’u Rwanda, ahera ku guha intebe umutwe wa FDLR, akomereza ku bandi bahunze igihugu nka Eugène Richard Gasana.
Yemeranyije na Gasana ko aba umuhuzabikorwa w’abantu bari muri gahunda zigamije guhuza imbaraga no kunga ubumwe mu mugambi wo kurwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.
Si ibyo gusa kuko hashize iminsi mike hagiye hanze inyandiko yo ku wa 26 Nyakanga 2024 yashyizweho umukono n’Umuyobozi w’Ibiro bya Tshisekedi, Anthony Nkinzo Kamole, igaragaza ko Leta ya Kinshasa imaze igihe mu biganiro na Guverinoma ya Niger kugira ngo yohereze muri RDC Abanyarwanda batandatu.
Abo ni abakurikiranwaga n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa Arusha rwashyiriweho u Rwanda, ICTR, bamwe muri bo bafunguwe nyuma yo kurangiza igifungo bakatiwe ubwo bahamywaga uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’abagizwe abere.
Barimo Sagahutu Innocent, Nzuwonemeye François Xavier, Mugiraneza Prosper, Nteziryayo Alphonse , Ntagerura André na Zigiranyirazo Protais. Ni abantu bari bakomeye muri Leta ya Habyarimana yateguye jenoside.
Muri bo, babiri bahoze mu nzego nkuru za gisirikare nka Major François-Xavier Nzuwonemeye wari ushinzwe urwego rw’ubutasi bwa gisirikare na Capitaine Innocent Sagahutu wari Umwungirije.
Zigiranyirazo uzwi nka ‘Z’ yari muramu wa Perezida Habyarimana, akaba musaza wa Agathe Habyarimana.
Col Nteziryayo we yayoboye Ishami rishinzwe imyitwarire mu gisirikare mbere ya Jenoside (Military Police) aba Perefe wa Butare; mu gihe André Ntagerura na Prosper Mugiraneza bahoze muri Guverinoma mu gihe cya Jenoside.
Aba bose ni bo Tshisekedi akomeje gukusanya, kugira ngo bagire uruhare mu guhunganya u Rwanda