Published
2 months agoon
Amakuru ava muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) aravuga ko igisirikare cya FARDC kiri mu mugambi wo guhiga rwihishwa Jenerali Ntawunguka Pacifique, uzwi ku izina rya Omega, umuyobozi w’ingabo z’umutwe wa FDLR (Forces Démocratiques de Libération du Rwanda). Iyi nyeshyamba ya FDLR imaze igihe ifatanya n’ingabo za RDC mu mirwano yo kurwanya umutwe wa M23, wari umaze imyaka itatu urwana na leta ya Congo.
Amakuru yizewe avuga ko Général-Major Jérôme Chico Tshitambwe, Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo za RDC ushinzwe ibikorwa, yageze i Goma ku wa 19 Nzeri muri misiyo yihariye yahawe na Perezida Félix Antoine Tshisekedi.
Uyu mugambi ntiwari uwo kurwanya M23, ahubwo wari uwo guhiga no kwivugana Gen Omega, usanzwe warafatiwe ibihano n’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi kubera uruhare rwe mu bikorwa by’ubwicanyi.
Mu bihe byashize, hari raporo zitandukanye zagiye zigaragaza umubano ukomeye hagati y’abayobozi bakuru ba FDLR n’ingabo za FARDC. Ibi byongera urugamba rukomeye rwo gusenya FDLR, kuko abayobozi bayo bakorana na bamwe mu basirikare bakuru ba RDC, by’umwihariko Général-Major Peter Nkuba Cirimwami, usanzwe ari Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru.
Amakuru ava muri ako karere yemeza ko Gen Omega n’ibyegera bye bahungishijwe mbere y’uko abasirikare badasanzwe ba FARDC bagera mu gace ka Shovu muri Teritwari ya Masisi, aho byakekwaga ko yari yihishe. Ku wa Kabiri w’icyumweru gishize, hagaragaye imirwano hagati ya FARDC na FDLR, ariko Omega ntiyashoboye gufatwa.
Biravugwa ko bamwe mu basirikare bakuru ba FARDC bafite imikoranire ya rwihishwa n’umutwe wa FDLR, aho basanzwe batanga amakuru ku bayobozi bawo mbere y’uko ibitero bibagabwaho.
Umugambi wo gufata cyangwa kwica Omega wari witezweho kuba iturufu ya Perezida Tshisekedi mu Nama Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, iteganyijwe i New York muri Nzeri 2024. Byari biteganyijwe ko avuga urupfu rwa Omega nk’uburyo bwo kwivanaho igitutu cy’amahanga n’u Rwanda bimaze igihe bimushinja gukorana na FDLR.
Perezida Tshisekedi amaze igihe asabwa kwitandukanya na FDLR, cyane cyane na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, binyuze kuri April Hains, ukuriye ubutasi bwa Amerika, washyizeho igitutu asaba ko FDLR igabwaho ibitero. Tshisekedi kandi yakomeje kwanga ibiganiro na M23, nk’uko byifuzwa na Amerika. Iyi mikoranire n’umutwe wa FDLR ndetse no kutumvikana ku kibazo cya M23 biri gukomeza kumugora ku rwego mpuzamahanga.