NEWS
Rutsiro: Bamaze imyaka 5 banywa ibirohwa
Bamwe mu baturage bo mu Kagari Kabuga, Umurenge wa Mukura mu Karere ka Rutsiro, baratabaza kubera ikibazo kimaze imyaka itanu cyo kubura amazi meza, bikaba bituma bashoka amazi y’ibirohwa bakura mu migezi. Aya mazi mabi bakoresha abayatekesha, bayanywa, ndetse n’isuku yabo ikaba ishingiye kuri ayo mazi, bigateza ingaruka z’uburwayi zirimo n’indwara zituruka ku mwanda.
Gashirabake Yohana, umwe mu baturage, yavuze ati: “Ikibazo cy’amazi cyabaye ingorabahizi. Nta gihe tudatanga iki kibazo mu nteko z’abaturage, ariko nta gisubizo turabona.” Yongeraho ko kunywa ibiziba byabaye nk’umuco mu baturage, ndetse ko abana n’abakuru batakibasha kwihanganira ubuzima bubi buturuka kuri ayo mazi.
Munkuranga Angnes, undi muturage, na we avuga ati: “Inzoka zaramereye nabi kubera aya mazi tunywa. Ku rwego rw’ubuzima, n’uko dutekesha turazahaye. Ubuyobozi nibudutabare kuko ubuzima bwacu butakiri bwiza.”
Abaturage baravuga ko kugira ngo babone ayo mazi, bakora ingendo ndende bitewe n’uko batuye mu misozi. Imigezi nk’uwa Ntaruko n’uwa Kinyempanda ni yo bakuramo amazi, ariko ayo migezi nayo abonekamo amazi asa nabi cyane.
Umwe mu Bajyanama b’Ubuzima muri uwo Murenge yavuze ko indwara zituruka ku mwanda zibasiye abaturage, ati: “Ku munsi, nshobora kwakira abarwayi batarenga bane baje kubera indwara zituruka ku mwanda. Hari n’abana barwaye igwingira bitewe n’imirire mibi n’umwanda.” Avuga ko ikibazo cy’amazi gifite uruhare rukomeye muri izo ndwara.
Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Rutsiro, Umuganwa Marie Chantal, yavuze ko ikibazo cy’amazi kuri aba baturage kizwi kandi bari gukora uko bashoboye ngo amazi aboneke vuba. Yagize ati: “Hari iminshinga y’imiyoboro y’amazi itegurwa, kandi bitarenze uyu mwaka hari ingo zizagerwaho n’amazi meza.”
Mu rwego rw’igihugu, gahunda ya Guverinoma y’imyaka itanu yo Kwihutisha Iterambere (NST2) iteganya ko mu mwaka wa 2029, ingo zose zizaba zegerejwe amazi meza ku kigero cya 100%, by’umwihariko mu byaro aho amazi azaba agomba kuba aboneka nibura muri metero 500.
Abaturage b’i Kabuga bategereje ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda, bizeye ko bazagira amazi meza mu gihe kiri imbere.