NEWS
Nyanza: Bitwikira ijoro bagashyingura mu ngo batinya ibiciro by’amarimbi
Mu karere ka Nyanza mu Kagali ka Cyerezo mu Murenge wa Mukingo hari abahatuye bavuga ko kubera kutagira irimbi, usanga bitwikira ijoro bakajya gushyingura ababo mu masambu yabo, bitewe no gutinya kubikora ku manywa bikabaviramo gucibwa amande, kubera ko bitemewe, dore ko irimbi rusange aho riri bibasaba gukora urugendo rutari munsi y’amasaha abiri.
Umwe mu batuye mu Kagali ka Shyerezo avuga ko iyo bapfushije umuntu bibagora kujya gushyingura mu wundi Murenge wa Busasamana, ndetse ku biciro bihanitse bikarangira abatishoboye bitwikiriye ijoro bagashyingura mu isambu yabo.
Ati: “Rero hano iwacu umuntu utishoboye iyo apfushije kubera uburyo nta rimbi tugira hano iwacu, usanga udashoboye kubona amafaranga y’u Rwanda 50 000 by’irimbi n’ibihumbi 120 by’imodoka, birangira uwitabye Imana ashyinguwe ku mugoroba usanga ijoro, kugira ngo abayobozi batabona ko ari gushyingurwa mu rugo cyangwa mu isambu isanzwe kandi bitemewe.”
Mugenzi we nawe utuye mu Kagali ka Herezo, avuga ko hari umuntu acumbikiye mu nzu wapfushije umwana kubera ko aho irimbi riri ari kure, ndetse n’amafaranga yo kwishyura irimbi n’ayo kumutwara mu modoka ntayo bari bafite, byarangiye bamushyinguye ku mugoroba mu isambu isanzwe.
Yagize ati: “Jyewe hari umuntu nari nshumbikiye, mu minsi ishize yapfushije umwana turamusibiza, hagishakishwa ubushobozi bwo kumujyana mu irimbi, ariko nyuma yo kububura twamushyinguye ku mugoroba, ahantu hasanzwe kubera ko twatinyaga ko abayobozi batubona bakaduca amande. Muri make dufite ikibazo cy’irimbi hano iwacu.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme avuga ko iki kibazo kiri gukorwaho, ariko kitarashakirwa umuti urambye ku buryo buri Kagali kagira irimbi mu rwego rwo kurinda abaturage ko bakora urugendo bajya gushyingura.
Ati: “Twifuza ko buri Kagali ka Nyanza kagomba kugira irimbi, kuko usanga aho amarimbi ari haba ari kure y’abaturage, rero ni byo turimo nk’aho Leta ifite ubutaka byoroshye guhita tuhashyira irimbi, ariko kandi ubu twatangiye n’ubukangurambaga, bushishikariza abaturage, kugira uruhare mu gushaka irimbi kuko usanga ahanini ubutaka bwinshi buba buri muri bo kandi hakenewe gutanga ingurane.”
Icyakora ku kijyanye n’abashyingura mu ngo cyangwa mu masambu yabo, Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza akaba ntacyo akivugaho,
Amakuru ava muri umwe mu bakozi b’Akarere ka Nyanza ni uko gushyingura mu rugo bitemewe ndetse bihanishwa amande yagenwe n’Inama Njyanama y’Akarere, bivuze ko ubuyobozi bukwiye gufasha aba baturage kubona aho gushyingura mu rwego rwo kwirinda ko bakomeza kurenga ku mabwiriza bagashyingura iwabo, biturutse ku rugendo ruri hagati yabo n’irimbi bajya gushyinguramo.