NEWS
Abana b’ingagi 22 bagiye kwitwa amazina
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwatangaje ko mu Muhango wo ‘Kwita Izina’ abana b’ingagi ku nshuro ya 20, hazitwa abana 22 b’ingagi bavutse muri uyu mwaka ushize.
Ni umuhango uteganyijwe tariki ya 18 Ukwakira 2024, mu Kinigi ho mu Karere ka Musanze, muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubukerarugendo no Kubungabunga Urusobe rw’Ibinyabuzima, Kageruka Ariella mu kiganiro RDB yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Nzeri 2024, yavuze ko uwo muhango wo kwita izina uzaba ari ibirori bikomeye, ahishura ko hazitwa amazina abana b’ingagi 22.
Yagize ati: “Muri uyu mwaka abana b’ingagi bazitwa amazina ni abana 22. Nk’uko mubizi tuba dufite ikigero cy’uwo mubare buri mwaka w’abana bitwa ayo mazina.”
Uwo muyobozi yavuze ko Kwita Izina ari igikorwa gishingiye ku muco nyarwanda kandi gituma abaturage bakomeza gusigara izo nyamaswa.
Uwo muyobozi yumvikanishije ko abashyitsi bazitabira uwo muhango wo kwita izina bakiri ibanga harimo Abanyamahanga n’Abanyarwanda.
Ati: “Tubasaba kwihangana tugategerezanya aka kabanga tuba tubabikiye mu gaseke keza. Mu byiciro by’abo dutegereje, hari bamwe mu bise amazina abana b’ingagi mu 2023, abafatanyabikorwa batandukanye n’ibyamamare ku Isi mu bikorwa bitandukanye bya Sinema, muzika cyangwa muri siporo.”
RDB ivuga ko kandi uyu muhango uzitabirwa n’ibyamamare bitandukanye birimo abacuruzi 20 bo hirya no hino ku Isi, bakora ubucuruzi bushingiye ku bukerarugendo, bazaza gusura Igihugu kugira ngo babashe kumenya ibyiza biri mu Rwanda babe bashoramo imari.
Bazahamara iminsi 12 basura ahantu nyaburanga ngo bamenye aho bazabasha kugurisha ibyo bakora.
Hazaza kandi abanyamakuru 20 bo hirya no hino ku Isi, na bo bazaza kwisurira ibyiza nyaburanga by’u Rwanda, mu rwego rwo kubimenyekanisha.
Muri uwo muhango kandi hazaba harimo guhuza abakora ibikorwa by’ubukerargendo mu Rwanda n’Abanyamahanga hagamijwe kwagura imikoranire. Ni igikorwa giteganyijwe tariki ya 16 Ukwira 2024.
Kageruka yavuze ko ubukerarugendo bw’igihugu bugenda butera imbere kandi ko u Rwanda rukomeje gushyira imbagara mu guhanga udushya muri uru rwego.
Yavuze ko ubukerarugendo bwakomeje kwinjiriza u Rwanda ku buryo ubu hari gahunda y’uko bwakwinjiza miliyari y’amafaranga y’amadolari.
Yagize ati: “Tugitangira twinjizaga buri mwaka miliyoni 180 z’amadolari y’Amerika ariko tugeza kuri miliyoni 620 y’Amadorari y’Amerika twinjije umwaka ushize.”
Yakomeje agira ati: “Tuvuye mu gihe cya COVID 19. Mu gihe cya mbere cy’icyo cyerezo ubukerarugendo, intego yari uko bwari kwinjiza miliyari y’amadorari, mu ngengo y’imari y’igihugu.”
RDB ivuga ko mu mwaka wa 2023 u Rwanda rwasuwe na ba mukerarugendo basaga miliyoni imwe n’ibihumbi 400, ugereranyije na mbere y’icyorezo cya Covid -19 amafaranga rwinjizaga yarenzeho ku gipimo cya 24%.
Mu mezi atandatu ya mbere y’umwaka wa 2022 hinjiye miliyoni 11 z’amadolari mu gihe mu 2021 hiinjiye miliyoni esheshatu z’amadolari na miliyoni 5.9 z’amadolari mu 2020.
Mu gihe kandi mu 2019 mbere y’icyorezo cya Covid-19 pariki z’Igihugu zinjije miliyoni 21.9 z’amadolari.
RDB kandi igaragaza ko mu mwaka wa 2023 igihugu cyakiriye inama n’ibindi bikorwa bijyanye na zo nk’imyidagaduro bigera ku 160 byitabiriwe n’abantu ibihumbi 65, byinjije miliyoni 95 z’amadolari ugereranije na miliyoni 62 z’amadolari zinjiye muri 2022.
Abantu basuye ingagi bangana na 2% by’abasuye u Rwanda muri rusange, aho amafaranga yo gusura pariki y’ibirunga ari yo yabaye menshi kuko yihariye hafi 30% by’amafaranga yose yinjiye avuye muri serivisi zirebana n’ubukerarugendo.
Ubu bwiyongere bwa ba mukerarugendo no gusura u Rwanda muri rusange, RDB ishimangira binafite izindi nyungu ku bikorera bo hirya no hino mu gihugu kuko byatumye ubucuruzi bwabo burushaho kwaguka no gutera imbere.
Ni mu gihe kandi muri rusange urwego rw’ubukerarugendo rufatiye runini u Rwanda n’Abanyarwanda kuko nko muri 2019 rwinjije miliyoni zirenga 500 z’amadolari ya Amerika, zivuye kuri miliyoni 300 z’amadolari mu 2014, aho muri icyo gihe imirimo bwatanze yavuye ku bihumbi 89 igera ku 164 000.