NEWS
Nyamasheke: Abasore 3 bafashwe bibye ibitoki
Kuri sitasiyo ya RIB ya Gihombo mu Karere ka Nyamasheke hafungiye Ishimwe Olivier w’imyaka 22, Bagabo Niyonkuru w’imyaka 23 na murumuna we Ufitamahoro Porepore bakekwaho ubujura bw’ibitoki mu murima w’umuturage witwa Munyampundu Samuel w’imyaka 62, bafatirwa mu isoko rya Mugonero bari kubigurisha.
Byabaye mu ma saa tatu z’igitondo zo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Nzeri, ubwo aba basore bo mu Mudugudu wa Mukoto, Akagari ka Karengera, Umurenge wa Kirimbi, Akarere ka Nyamasheke bari bibye ibitoki 11 mu murima wa Munyampundu Samuel utuye mu Mudugudu wa Mitanga mu Kagari ka Karengera, bari basanzwe bakekwaho ubujura, abaturanyi b’uwibwe bajya gushakishiriza muri iryo soko babagwaho babigurisha.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mahembe, Uwizeyimana Emmanuel yavuze ko, kubera ko ikibazo cy’abiba imyaka n’amatungo bakabizana muri iri soko gikunze kugaragara, buri munsi w’isoko baba bacunze umutekano cyane, biteze ababaha amakuru ko hari ibyo baba bibwe byarizanywemo, ababizanye bagatabwa muri yombi.
Ati: “Ni muri urwo rwego n’abo basore bikekwa ko ibitoki baraye babiciye muri uwo murima nijoro, nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage ba Kirimbi, twakurikiranye tukabafata batangiye kubigurisha mu isoko, nyir’ibitoki asabwa kubanza gutanga ikirego muri RIB ngo abone kubihabwa n’abo basore bakurikiranwe banafite ubarega.”
Uwizeyimana yavuze ko bibabaje cyane kubona urubyiruko nk’urwo rubura gukoresha imbaraga zarwo mu biruteza imbere, rukazikoresha rwiba, ruhombya abashoye imbaraga zabo, ko gufatwa no gushyikirizwa inzego z’umutekano kwarwo bikwiye kubera isomo n’urundi rugifite ibyo bitekerezo.
Yavuze ko muri iri soko abajura nk’abo bajya bahafatirwa cyane, abenshi bazanye imyaka, amatungo, n’ibindi bigakorwa ku makuru atangwa n’abaturage, ubuyobozi n’inzego z’umutekano zikabacakira, ibyo bibye bakabisubiza bakanabiryozwa kandi ko ubufatanye nk’ubwo buzakomeza ngo izi ngeso zihashywe.