Connect with us

NEWS

Rusesabagina agiye gushinga irindi huriro rigamije gukuraho ubutegetsi

Published

on

Paul Rusesabagina uherutse gufungurwa muri gereza yo mu Rwanda nyuma yo guhabwa imbabazi akemera kuva mu bikorwa bya politiki, yatangaje ko bagiye gushinga irindi huriro rigamije gukuraho ubutegetsi buriho .

Ibi Rusesabagina yabivugiye mu kiganiro yahaye abanyamakuru mu mpera z’icyumweru gishize i Buruseli mu Bubiligi, cyitabiriwe ahanini n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda hafi 100 baturutse mu bihugu bitandukanye by’i Burayi.

Rusesabagina asanzwe atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akagira n’ubwenegihugu bw’u Bubiligi.

Ikiganiro cye cyabereye muri imwe mu ma hoteli akomeye y’i Buruseli, aho ngo umutekano wari urinzwe bikomeye n’abayoboke be bari barikanuye nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ikomeza ivuga.

Mu gihe cy’amasaha abiri, Paul Rusebagina yabwiye abatumire be ko uko byagenda kose iri huriro rishyashya rirwanya Guverinoma y’u Rwanda rigiye kuvuka kandi rizakoresha inzira zose kugira ngo rihindure ubutegetsi mu Rwanda.

Yagize ati: “Njyewe, muzi ko bamfunze babanje kunshimuta, bakankorera iyica rubozo …baranyishe Imana ikinga akaboko, ubu rero n’iyo banca umutwe sinarota ndeka politike kandi nicyo gituma ubushobozi bwose bw’inzira y’ibiganiro, y’amatora, n’umuheto ni biba ngombwa, tuzabikoresha kandi mu minsi iri imbere turatangira plateforme[ihuriro] ryacu kandi muzabona ko dufite ingufu ziruta [iz’] abandi bose.”

Paul Rusebagina yari yemeye kureka politiki igihe yafungurwaga nyuma yo guhabwa imbabazi na Perezida Kagame abisabwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibihugu by’i Burayi mu biganiro byari bihagarikiwe n’igihugu cya Qatar.

Kuri ubu ariko, Rusesabagina yabwiye BBC ko kari akaruhuko gasanzwe.

Ati: “Ubusanzwe sinari naretse politike, uretse ko hari ibyo bantegetse. Njyewe nagombye gufata congé [akaruhuko] mu bya politike kugira nduhuke naburya bari banyishe rubozo muri gereza, byabaye ngombwa ko mfata congé gato, ubu rero ndajye kugira ngo mpangane n’ubutegetsi bwa Kigali bicyiye muri iyi platforme [ihuriro].”

Rusebagina yirinze kuvuga izina ry’iryo huriro rishya ry’amashyaka cyangwa imitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda n’abazaba bafatanyije nawe gusa yemejwe ko rigizwe n’abari mu gihugu no hanze.

Ati: “Turi kumwe n’abanyepolitike bari mu Rwanda ariko ntabo mbabwira kubw’umutekano wabo … n’abari hanze bose batavuga rumwe na leta y’u Rwanda turi kumwe, kandi vuba muramenya izina ryacu.”

Ku kijyanye no kumenya icyo bazakora ngo bagere ku ntego yabo, mu ijwi riranguruye Paul Rusesabagina yavuze ko inzira zose zishoboka.

Ati: “Ibyanze mu mashyi biba ngombwa ko ushyira mu ngufu, ariko intego yacu ni inzira ya demokarasi n’ibiganiro kandi turi benshi, ni ukuvuga ko Abanyarwanda bakeneye ko twabacungura kandi vuba turabigeraho.”

Rusebagina uvuga ko azi neza ko ibi bishobora kumugiraho ingaruka, avuga ki bitamuteye ubwoba kuko azi ko ashyigikiwe haba imbere mu Rwanda n’inyuma yarwo.

Paul Rusebagina w’imyaka 70, yisanze mu Rwanda kuwa 31 Kanama 2020 avanywe i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, mu gihe we yari azi ko indege imujyanye mu Burundi, ibyo we yise kumushimuta.

Yakatiwe imyaka 25 y’igifungo ku wa 20 Nyakanga 2021, nyuma yo guhabwa n’ibyaha by’iterabwoba byakorewe ku butaka bw’u Rwanda, ariko muri Werurwe 2023 ararekurwa nyuma yo guhabwa imbabazi na Perezida Kagame agahita asubira muri Amerika yiyemeje kureka politiki.