Connect with us

NEWS

Ishuri ryashinzwe na Perezida Kagame na Museveni ryatangiye kwakira abanyeshuri

Published

on

Ishuri rya Ntare Louisenlund School (NLS) riherereye mu Karere ka Bugesera, ryatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Nzeri 2024.

Ku ikubitiro, abana basaga 120 batsinze neza ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza bya 2023-2024 ni bo ryatangiye kwakirwa.

Ishuri rya NLS ryakomotse ku Ishuri Ryisumbuye rya Ntare School ryo muri Uganda ryizemo Perezida Kagame na Museveni wa Uganda.

Abo ba Perezida bombi bashimiwe ku gitekerezo cyiza cyo gushinga iryo shuri kuko ryitezweho kuba umusingi w’uburezi bufite ireme muri Afurika.

Abo bana batangiye kuryigamo, bavuga batewe ishema no kwiga muri iri shuri ndetse bakaba bariyemeje kuzatanga umusanzu wabo utajegajega mu kubera Igihugu ibisubizo cyifuza kugeraho mu bihe biri imbere.

Iki kigo cya Ntare Louisenlund School, gifite gahunda yo kwigisha amasomo y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga yo ku rwego rwo hejuru mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba.

Ni amasomo azajya atangwa hifashishijwe integanyanyigisho iha abanyeshuri uburyo bwo kwiga bashyira mu bikorwa imishinga isubiza ibibazo biriho.

Ntare Louisenlund School igambiriye gutegura urubyiruko ruharanira gushaka ibisubizo binyuze mu bushakashatsi. Ni ishuri rifite za laboratwari zigezweho zorohereza abanyeshuri kongera ubushakashatsi, gukora amagerageza no guhanga ibishya.