Connect with us

NEWS

Nyagatare: Arakekwaho gusambanya umwana w’umubyeyi wakodeshaga iwe

Published

on

Hagumubuzima Claude, uri mu kigero cy’imyaka 45 wo mu Kagari ka Gashenyi, Umurenge wa Rukomo, Akarere ka Nyagatare, yatawe muri yombi akurikiranyweho gufata ku ngufu umwana w’umukobwa w’imyaka 17, umubyeyi we wakodeshaga mu gipangu cye.

Uyu mugabo bivugwa ko asanzwe afite abagore batatu, yakoze ibi bikorwa by’ihohoterwa mu gihe nyina w’umwana yari yagiye guca inshuro. Amakuru avuga ko uwo mukobwa n’umubyeyi we bari bacumbikiwe mu nzu y’uyu mugabo ufite ibikorwa bitandukanye by’ubucuruzi n’iterambere muri ako gace.

Umubyeyi w’uyu mukobwa yavuze ko yabimenye ubwo yari yagiye mu kazi, agasanga umwana we arira nyuma yo kubwirwa n’umuturanyi ibyo byari bimubayeho. Yahise ajyana umwana kwa muganga ndetse atanga amakuru mu buyobozi, ari nabwo uwo mugabo yatawe muri yombi.

Abaturanyi b’iyi miryango bagaragaje agahinda kabo kubera ibyo Hagumubuzima Claude yakoze. Turatsinze Didier, umwe mu baturanyi, yavuze ko ibi bibabaje cyane, kuko uyu mugabo bari bamuzi nk’umuturanyi w’intangarugero ushobora gufasha abandi mu bibazo. Yongeraho ko ibyo yakoze bisenya ubuzima bw’umwana kandi bigomba kwamaganwa n’abaturage bose.

Uwambayingabire Claire, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukomo, nawe yemeje amakuru, asaba abaturage kwitwararika no kutizera abantu cyane, cyane cyane mu bijyanye no gucunga umutekano w’abana babo. Yakomeje asaba ko amakuru yatangwa hakiri kare igihe hari ibimenyetso bigaragaza ihohoterwa ku bana.

Uyu mugabo, uzwiho kuba afite abagore batatu n’abana 10, yafashwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), aho iperereza rikomeje, n’ubutabera bugomba gutangwa ku gihe. Abaturage basabwe kwirinda ibibi nk’ibi bishobora kugira ingaruka zikomeye ku bana no ku miryango muri rusange.