NEWS
Umugabo w’imyaka 55 yarohamamye mu kivu arapfa agiye kwiba isambaza
Majyambere Fabien w’imyaka 55, wari utuye mu Kagari ka Rugali, Umurenge wa Macuka mu Karere ka Nyamasheke, yazindutse ajya kuroba isambaza bitemewe n’amategeko, isaha yatahiragaho bamutegereje baramubura, batangira kumushakisha basanga yapfiriye mu Kivu, umutego utemewe yakoreshaga umwizingiyeho.
Umunyamabanga Nshibgwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Macuba, Uwidutije Samuel,yavuze ko umugore w’uwo mugabo yababwiye ko yabyutse saa kumi n’igice zishyira ku wa Kane tariki ya 19 Nzeri 2024, ajya kuroba mu Kivu kandi muri ibi bihe gifunze, akaba yakoraga uburobyi butemewe, ubusanzwe ngo akaba yajyagayo rwihishwa nk’uko saa mbiri z’igitondo akaba yatashye.
Avuga ko kubera ko yatahaga yihishahije ngo adafatwa byamusabaga gutaha kare, iyo saha yakundaga gutahiraho igeze atarataha,ngo azane izo sambaza baziteke, umuryango we utangira kugira impungenge utangira kumushakisha, n’abaturanyi barabafasha.
Ati: “Umurambo waje kuboneka kuri uwo wa Kane mu ma saa munani z’amanywa mu Kivu, umutego yarobeshaga wamwizingiyeho,”
Yongeyeho ati: “Umurambo wabonetse ku gice cy’Umurenge wa Kirimbi, Akagari ka Nyarusange, ukiboneka wahise ujyanwa mu bitaro bya Kibogora gukorerwa isuzuma, ukaba washyinguwe ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu tariki ya 20 Nzeri.’’
Uwidutije yavuze ko bene abo ba rushimusi bitwikira ijoro bakajya kuroba bitemewe n’amategeko, bangiza umusaruro w’isambaza cyane kuko bica utwana twazo tuba turi gukura ibihe nk’ibi uburobyi mu Kivu buhagaze, ukazasanga n’ubundi gahunda ya Leta yo guhagarika uburobyi mu Kivu amezi 2 ngo isambaza zikure, umusaruro wiyongere ukomwe mu nkokora.
Yasabye abakora uburobyi gukora ubwemewe n’amategeko kuko nk’uyu uguye mu Kivu n’ubusanzwe yari rushimusi, ufata akato gashya agashyiramo imitego itemewe y’ibikuruzo (supaneti), akitwikira ijoro akajya kuroba bitemewe, akagaruka yihishahisha abandi batarabyuka, none abiguyemo nta n’umenye mu by’ukuri uko byagenze.